ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU RYO KUWA 12 KANAMA 2020:
INTEKO ISHINGA AMATEGEKO Y’U RWANDA IRIGIZA NKANA MU KWAMAGANA ITORANYWA RYA Mme LAURE UWASE NK’UMWE MU BAGIZE AKANAMA KO GUCUKUMBURA URUHARE RUKEMANGWA RWA LETA Y’UBUBILIGI MU GIHE CY”UBUKOLONI”
Ku italiki ya 06 Kanama 2020, Leta y’Ububiligi yemeje Mme Laure UWASE nk’umwe mu nararibonye zigize Akanama gashinzwe gucukumbura uruhare rukemangwa rwa Leta y’Ububiligi mu gihe cy’ubukoloni aho iki gihugu gitungwa agatoki n’abaturage bakomoka mu bihugu cyakolonije kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya uburenganzira bw’ikiremwamuntu no gusahura umutungo w’ibihugu byabo.
Inkuru imaze kuba kimomo, abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda barasuherewe maze babinyujije mu mizindaro yabo igizwe n’abiyemeje gukamirwa n’akarimi aho gukamirwa n’amaboko batangira gusebya Laure Uwase bamushinja ingengabitekerezo ya “Genocide”.
Nyuma yo kwikoma uwo mubyeyi ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bitandukanye biri mu kwaha kwa Leta y’u Rwanda, ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda bwateye indi ntambwe maze Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamagana itoranywa rya Mme Laure UWASE nubwo bwose yabikoze iziga itatura izina ry’uwo mubyeyi nk’uko bikubiye mu itangazo yageneye Inteko Ishinga Amategeko y’Ububiligi.
Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba mu gihugu bamaganye abakomeje gusebya Mme Laure UWASE barimo n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagombye guterwa ishema n’uko hari Umunyarwanda wagiriwe ikizere na Leta y’Ububiligi.
Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba mu gihugu baramenyesha Leta y’Ububiligi ko iyi Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iri kwiriza amarira nka ay’ingona ngo iramagana Mme Laure UWASE imwita umuhakanyi wa Genocide yakorewe Abatutsi nyamara nta na rimwe yari yahaguruka ngo yamagane ibikorwa bibi bibangamira abacikacumu ba Genocide yakorewe Abatutsi harimo n’ abishwe mu bihe bitandukanye mu buryo budasobanutse abicanyi ntibashyikirizwe ubutabera.
Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba mu gihugu bakaba basanga igihe cyigeze ko ubuyobozi bw’igihugu cyacu burekeraho gukomeza gufata Abanyarwanda baba hanze y’igihugu nk’abanzi. Kuko iyo migenzereze ikomeje gukumira inzira y’ubwiyunge mu Banyarwanda no gutuma bamwe bahezwa ishyanga kuko bakomeza kwitirirwa icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside cyane iyo bigaragaye ko bavuye mu gihugu ari bato nka Laure Uwase.
Mu gusoza, Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba mu gihugu barashimira Leta y’Ububiligi kuba yatoranyije Mme Laure UWASE, umubyeyi ufite inkomoko mu Rwanda kandi w’umuhanga kuko ibi bizafasha Akanama kabishinzwe gusoza neza ishingano zako ku birebana n’ibikorwa bikemangwa Leta y’Ububiligi yaba yarakoreye Abanyarwanda mu gihe cy’Ubukoloni.
Bikorewe i Kigali kuwa 12 Kanama 2020
Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA
Prezidate wa DALFA UMURINZI (Sé)