Igisirikare cy’Ubwongereza cyiteguye gufasha mu guhosha ibibazo byatewe n’ibura ry’ibitoro, nyuma y’umunsi wa kane hagaragara imirongo miremire y’abashaka ibitoro, hakanabaho gufunga kwa za stasiyo zimwe.
Abashoferi bagera ku 150 b’amakamyo ya gisirikare atwara ibitoro baritegura kugeza ibitoro kuri za stasiyo byashizemo kubera ukuntu byaguzwe ku bwinshi abantu babitanguranwa ngo bitabashirana.
Ukwiyongera kw’abacyeneye ibitoro kwabaye mu gihe hari ubwoba ko ikibazo cy’abashoferi badahagije mu gihugu kizagira ingaruka ku iboneka ry’ibitoro – biboneka ku bwinshi aho bitunganyirizwa.
Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu Grant Shapps yagize ati: “Dutangiye kubona habaho kugura mu gutanguranwa biri ku kigero giciriritse mu gihe hari andi moko y’ibitoro ku zindi stasiyo za lisansi [essence]”.
Byitezwe ko Ubwongereza buhura n’ikibazo cy’ibura ry’abashoferi barenga 100,000 b’imodoka z’amakamyo – mu mezi ya vuba aha ashize ibura ry’abashoferi ryateje ibibazo mu nzego zitandukanye, zirimo nk’urwego rwo kugemura ibiribwa n’urw’amaguriro manini (supermarkets).
Ishyirahamwe ry’Ubwongereza ry’ubwikorezi bwo mu muhanda (RHA) rivuga ko iryo bura ry’abashoferi ritewe n’abakozi bavuye muri urwo rwego, kuba Ubwongereza bwarikuye mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi no kubera icyorezo cya coronavirus.
Ibyo ngo byatumye habaho guhagarika amahugurwa ku bashoferi no kubakoresha ibizamini mu gihe kigera hafi ku mwaka, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.
Leta yavuze ko abantu bagura ibitoro birenze ibyo bacyeneye ari bo bateza imirongo miremire kuri za stasiyo nyinshi – bakanatuma ibitoro bibura ahantu hamwe na hamwe.
Ikigo RAC cy’ubwikorezi bwo mu binyabiziga cyavuze ko igiciro cya litiro imwe y’ibitoro bisanzwe cyiyongereyeho igiceri kimwe (ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda arenga 1,300) kuva ku wa gatanu ushize, ukwiyongera kwa mbere kuri hejuru cyane kubayeho mu myaka umunani ishize.
Icyo kigo cyongeyeho ko kizi ko hari abacuruzi bacye barimo kuriza ibiciro muri iki gihe hari benshi bacyeneye ibitoro.
Hagati aho, hakomeje kwiyongera abasaba ko abakozi bo mu mirimo ya nkenerwa cyane, nk’abakora mu rwego rw’ubuvuzi no kwita ku mbabare, ari bo bahabwa ibitoro bwa mbere aho bibonetse.
Source: BBC Gahuza