*ESE PAUL KAGAME YAFASHIJE INTERAHAMWE KWICA ABATUTSI?* “Paul Kagame yohereje ingabo zimwe zari muzamurindaga gucengera mu mutwe w’Interahamwe zikajya no ku ma bariyeri hagamijwe kugirango abatutsi bari imbere mu gihugu bicwe ari benshi cyane.
Bamwe mu basirikare ba FPR Perezida Paul Kagame yohereje gucengera no gufatanya n’Interahamwe mu gikorwa cyo kurimbura abatutsi ni aba bakurikira:
1. Lt Serwada yoherejwe aturuka mu basirikare barindaga Perezida Paul Kagame (High Command Protection Unit).
2. Capt Kiyago wabaga muri batayo ya 101 (101Bn); Kiyago uyu niwe wivuganye Ndasingwa Landouard, umugore we n’abana babo bose. Ndasingwa Landouard yari musaza wa Mushikiwabo Louise usigaye ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri leta ya Paul Kagame.
3. Sgt Kinyata Emmanuel wabaga muri batayo yitwaga Alpha.
4. Lt Kayinamura wabaga mu basirikare barindaga Perezida Paul Kagame (High Command Protection Unit).
5. Sgt Butera wabaga mu basirikare barindaga Perezida Paul Kagame (High Command Protection Unit).
6. S/Maj Salongo Murefu wabaga muri batayo yitwaga Charlee.
7. Lt Kaziyake wabaga muri batayo yitwaga Alpha;
8. Cpl Ale wabaga muri batayo ya 9 (9thBn).
9. Sgt Stanislas wabaga muri batayo yitwaga Delta.
10. Cpl Karugaba Emmanuel wabaga muri batayo yitwaga Charlee.
11. Sgt Sentongo wabaga mu basirikare barindaga Perezda Paul Kagame (High Command Protection Unit).
Abasirikare Perezida Paul Kagame yohereje gufatanya n’Interahamwe mu kwica abatutsi ni benshi, tukaba dutangaje urugero rwa bacye muri bo. Birababaje kandi biteye agahinda, kubona Perezida Paul Kagame ahora abeshya urubyiruko n’amahanga ko ariwe warokoye abatutsi bacitse kw’icumu rya jenoside mu gihe bizwi neza ndetse byatanzweho ubuhamya n’abasirikare benshi ko we ubwe yohereje ingabo zimwe zari muzamurindaga gucengera mu mutwe w’Interahamwe zikajya no ku ma bariyeri hagamijwe kugirango abatutsi bari imbere mu gihugu bicwe ari benshi cyane.”
Eugene NKUBITO
Chairman, Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK