Inkuru imaze iminsi ivugwa y’umushoramari w’umunyakenya witwa Germain Kamwala Mola wasahuwe udufaranga twe na Leta y’u Rwanda. Uyu mushoramari yayoboraga ikompanyi yitwa Afrika Real Deals yahuzaga ikigo cya REB na Unuverisite zo mu Bwongereza mu gufasha abanyeshuri b’abanyarwanda kwiyandikisha muri izo Kaminuza. Yatangiye gukorera mu Rwanda guhera mu mwaka w’2013. Nk’uko bisanzwe bikorwa muri ruriya Rwanda Kagame yashatse gukuramo umugabane yita ngo ni uwe. Ubwo bohereje umugabo witwa Honoré IYAKAREMYE kujya guhangana nawe muri iyo business. Kugirango abe ariwe ujya imbere afate uruhare runini. Ubwo batangiye guhimbira Germain Kamwala Mola ibyaha atigeze akora harimo ngo gukoresha impapuro z’impimbano. N’uko baba bamwohereje muri gereza.
Germain Kamwala Mola yavuze uburyo leta y’u Rwanda yamurenganyije yarangiza ikamutwara amafaranga ye yari kuri konti ye muri Access bank. Mbere y’uko afungurwa yandikiye Banki ayisaba statement (uko konti ye ihagaze), ibaruwa yajyanywe n’umuhagarariye mu mategeko ariko ntabwo bamusuibje. Aho afunguriwe ntabwo yacitse intege ntiyashoboraga kumenya uko konti ye ihagaze kuko ntabwo Banki yigeze imwohereza statement kuri email nkuko yari isanzwe ibikora. Germain Kamwala Mola avuga ko abo banyarwanda bakora muri iyo Banki bayiharabika akaba abagereranya nka Shitani sebuja wabo. Ngo nibo bahagaritse izo email ngo zitamugeraho. Ubwo yabonye bigenze gutyo yigira kuri Banki kubaza ababwira ko avuye muri gereza aho amaze imyaka 4 afunze. Umugore wamwakiriye ubwo yarebye kuri konti ye maze amubwira ko umuntu utazwi yakuyeho amafaranga. Ngaho namwe nimunyumvire!! Ni gute Banki yakwemerera umuntu utazwi utari na nkiri konti gukura amafaranga ataraye kuri konti itari iye? Namwe murabyumva aho yagiye. Ubwira umuntu mukuru ntavunika. Kandi utazi uko Kagame n’agatsiko ke bakora arabibarirwa. Ariko ntekereza ko ntawe utarabimenya.
Uwo mugore yanze no kumuha Banki statement kandi ari uburenganzira bwe ubwo yamubwiye ngo ko agomba kwandika ibaruwa ayisaba ubwo yahise ayandikira aho arayimuha arayisinya amuha kopi. Bamwe mu bakozi ba banki aribo Emmanuel Ntihemuka na Olivier Gakuba bakomeje kwandikirana na Germain Kamwala Mola bamubwira ko bagiye kumufasha birangira bamubwiye ngo najye muri Ambassade y’u Rwanda muri Kenya yandike ibaruwa Ambassade iyishyireho kashe iyiboherereza. Yahise yibaza niba ibaruwa yandikiye Banki igihe yari yagiye kuri Banki yarabaye impfabusa. Icyakurikiyeho n’umuyobozi wa Bank nawe yamubwiye kujya muri Ambassade kwandika iyo baruwa. Germain Kamwala Mola yaribajije ati: “Banki nk’iyingiyi ikora ibintu nkabiriya ubwo se ntirimo kwangiza izina ryayo ku rwego mpuzamahanga?”
Germain Kamwala Mola yaravuze ati: “ngubwo ubutegetsi bwa Kagame uko bukora, bamwe bumva babivuga ariko uko mwumva babivuga ni ukuri. N’ingoma yiba abaturage bayo, ubutegetsi bwiba ibihugu by’abaturanyi nka Congo u Rwanda rwarayiyogoje. Ni ubutegetsi bufunga umuntu cyangwa bukamwica bwarangiza bukigarurira umutungo we.
Germain Kamwala Mola baramushimuse, baramukubita bamwica urubozo, bamushyiraho iterabwoba bamufatiraho imbunda hejuru bamubwira ko bagiye kumwica ko ejo hazaza he ntaho agifite. ntabwo yiyumvishaga umubano uba hagati ya Banki na Ambassade. Nyuma yaje gutekereza ko bashakaga kumwica, ko bashakaga ku muroga nkuko basanzwe babikora. Germain Kamwala Mola yavuze ko abanyarwanda nta kibazo abafiteho ariko ko Kagame ubayoboye ari ishitani mu yandi mashitani.
Germain Kamwala Mola aribaza niba Abongereza batobona amabi kagame akora we na FPR ye. None arasaba guverinoma y’u Bwongereza niba koko ari inyangamugayo ko Inama y’umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza itakorerwa mu Rwanda kuko agaciro uwo muryango ufite ntabwo ariko gaciro ubutegesi bwa Paul Kagame bufite. Iyo nama yariteganijwe kuba kuva tariki ya 22 – 27 June 2020. Abanyarwanda bamaze kwicwa na Paul Kagame bangana iki? Abahutu bahunze ni bangahe? Abatutsi bari hanze y’igihugu kubera we bangana iki? Niba Paul Kagame avuze ati ica, iyo utishe ni wowe yica. Kagame ni umwicanyi ndabivuga kubera ko nanjye yari agiye kunyica.
Germain Kamwala Mola yiyemeje kutabiceceka none arakangurira abantu bose guhaguruka bakavuga bakamufasha gushyira hanze ubwo bukozi bw’ibibi bwose. Kugirango amahanga yose amumenye amenye n’ibyo akora ko atari byiza.
Niba umunyamahanga ahagurutse akiyemeza kuvuga no kurwanya guverinoma y’igitugu, y’ubwicanyi ya Paul Kagame kuki twe abanyarwanda tutahaguruka natwe tukavuga, tukarwanywa ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame. Igihe cyo kurwanya akarengane mu Rwanda kirageze. Niba tudahagurutse ngo tugire icyo dukora Kagame aramara abanyarwanda buhoro buhoro.