Site icon Rugali – Amakuru

Abashinzwe inzego z’umutekano z’umwicanyi KAGAME mu mugambi wo kwivugana umwe ku bakomoka kuri Rwigara, bacuze umugambi wo kwivugana Adeline Rwigara cyangwa Aristote Rwigara.

Abashinzwe inzego z'umutekano z’umwicanyi KAGAME mu mugambi wo kwivugana umwe ku bakomoka kuri Rwigara, bacuze umugambi wo kwivugana Adeline Rwigara cyangwa Aristote Rwigara.

YouTube video player

Ku makuru twahawe n’umuntu twizeye uri mu Rwanda mu bashinzwe iperereza n’uko abicanyi kabuhariwe ba Paul Kagame harimo abahagarariye iperereza n’umutekano barimo Brig Gen Dan Munyuza, umwicanyi Maj Gen Joseph Nzabamwita n’umukuru w’ikigo gishinzwe ubugenzacyaha Col Jeannot Ruhunga, bakoze inama eshatu baganira ku muryango wa Rwigara.

Dukurikije amakuru twahawe hari uburyo bubiri bushoboka aribwo gufungwa cyangwa kwicwa. Uburyo bwa mbere ni ugufunga Adeline Rwigara bitwaza ngo amagambo aheruka kuvuga mu gihe yibukaga umufasha we Mzee Assinapol Rwigara wishwe by’indengakamere ku taliki ya 4 z’ukwezi kwa kabiri mu mwaka w’2015 ku tegeko ryatanzwe n’umwicanyi Paul Kagame.

Uburyo bwa kabiri ni ukwica Adeline Rwigara bamuhaye utuzi twa Dan Munyuza. Ku makuru twahawe yizewe icyo gikorwa cyari bukorerwa mu biro by’ikigo gishinzwe ubugenzacyaha aricyo RIB mu gihe yari kuba yitabye nyuma y’uko RIB imuhamagaje. Uburyo bwa gatatu abo bagabo baganiriyeho n’ukumwicira mu mpanuka y’imodoka ariko ibi bivuga kumwicira hamwe n’umuhungu Aristote umutwara iyo agize aho ashaka kujya.

Uburyo bwa kane baganiriyeho ni ukumwihorera ahubwo bakica umuhungu we Aristote Rwigara babinyujije mu mpanuka y’imododka kuko ku mwicanyi Paul Kagame kwica umuhungu w’Adeline Rwigara yanga urunuka, kuri we byamuhungabanya cyane

Abo bicanyi bakaba baremeje kwica Adeline Rwigara cyangwa umuhungu we Aristote Rwigara kuko byaborohera kubera ko ahora azenguruka mu mujyi wa Kigali atwaye imodoka. Ibi byemezo bikaba byarashyikirijwe umwicanyi Paul Kagame na Maj Gen Joseph Nzabamwita. Ahasigaye‘umwicanyi Paul Kagame akaba agomba kwemeza uburyo bizakorwamo muri ubwo buryo bwose bamushyikirije.

Nyuma yo kwica Mzee Assinapol Rwigara, umuryango we ntiwicaye ngo uceceke ahubwo barahagurutse basaba ko iperereza ryakorwa kuri ubwo bwicanyi bwa Mzee Assinapol Rwigara. Aho kugirango bahe ubutabera uyu muryango ahubwo umwicanyi Paul Kagame yakomeje kubiruka inyuma afatira uruganda rwabo rukora itabi, ubutaka, asenya Hotel ye afunga n’amakonti yabo ya Bank. Ntiyahagarariye aho, uwo munyagitugu yirutse ku nshuti z’uwo muryango yica umwe umwe.

1) Ku taliki ya 4 z’ukwa 2 umwaka w’2015: Mzee Assinapol Rwigara yarishwe nyuma yo gukorerwa iyica rubozo n’abicanyi b’umwicanyi Paul Kagame.
2) Ku taliki ya 5 z’ukwezi kwa 2 umwaka w’2015: Umuryango we n’inshuti ze byatangiye gutotezwa
3) Ku taliki ya 12 z’ukwezi kwa 9 umwaka w’ 2015: Hotel ya Rwigara yarasenywe
4) Ku taliki ya 12 z’ukwezi kwa 9 umwaka w’ 2015: Ubutaka bwa Rwigara buri muri Kigali no hanze ya Kigali barabumwambuye.
5) Ku taliki ya 11 z’ukwezi kwa 11 umwaka w’ 2015: Inshuti y’Assinapol Rwigara yitwa Vianney Kagabo yishwe bamuroze.
6) Ku taliki ya 3 z’ukwezi kwa 10 umwaka w’ 2016: Inshuti y’Assinapol Rwigara, senator Jean de Dieu Mucyo yarishwe bamukubise inyundo mu mutwe.
7) Ku taliki ya 10 z’ukwezi kwa 10 umwaka w’ 2016: Inshuti magara y’Assinapol Rwigara Venuste Rwabukamba yishwe bamurashe iryo raswa rikaba ryarakozwe n’uwarindaga president ushinzwe iperereza akoresheje imbunda itavuga
8 ) Ku taliki ya 3 z’ukwezi kwa 11 umwaka w’ 2016: Inshuti ya hafi y’ Assinapol Rwigara Mzee Bartin Makuza yishwe bamuroze.
9) Ku taliki ya 4 z’ukwezi kwa 9 umwaka w’ 2017: Diane Rwigara, mama we Adeline Rwigara, na mwenenyina wa Diane Rwigara ariwe Anne Rwigara barafahswe barabafunga babageretseho kunyereza imisoro no gukoresha impapuro z’impimbano.
10) Ku taliki ya 24 z’ukwezi kwa 9 umwaka w’ 2017: Diane Rwigara, n’Adeline Rwigara barafashwe nyuma yo kubagerekaho icyaha cyo gucura umugambo wo kuvanaho umwicanyi Paul Kagame.
11) Ku taliki ya 9 z’ukwezi kwa 2 umwaka w’ 2018: February 9, 2018: Ubucuruzi bw’itabi bwa Rwigara bwari busigaye bwarafatiriwe
12) Ku taliki ya 8 z’ukwezi kwa 4 umwaka w’ 2021: April 8, 2021: Adeline Rwigara yahamagajwe na RIB.
13) Kugeza magingo aya umuryango wa Mzee Assinapol Rwigara n’inshuti zawo baracyakurikiranywe bigeretzeho no gutotezwa n’umwicanyi Paul Kagame n’ubutegetsi bwe bwahanzweho n’amashitani.

Mzee Assinapol Rwigara, umunyemari, umubyeyi wakundaga abantu, umuvandimwe, umuntu wabaga neza Imana imuhe iruhuko ridashira, Ntagushidikanya buri kimwe cyose kigira iherezo, Inyota y’amaraso y’umwicanyi Paul Kagame, ubwicanyi bwe bw’indengakamere n’inyota yo kwigwizaho ubukungu umunsi umwe bizashira, byose bizagira iherezo. Tubitege amaso.

Exit mobile version