Site icon Rugali – Amakuru

ABASHAKA KUVANAHO KAGAME BANYURA MU YIHE NZIRA ?

Iki kibazo na his excellency ubwe ajya akibaza, n’ubwo hari umunyapolitike ukomeye wiyumviriye aramusubiza ati; Tuzanyura mu nzira ifunganye, uwo ni Musangamfura Sixbert wo muri Rwanda Freedom Movement. kandi afite ubunararibonye mubya polotiki.

Kagame ni indwanyi y’umugabo kubwo kuba yarabashije gutera Congo akayiyogoza, ibyo bitero akabivanamo n’iminyago myinshi ku buryo yabashije kwiguriramo Utudege tubiri two mu rwego rwa Gulfstream, imiturirwa ikomeye mu migi ya Asmara muri Eritereya ndetse agasagura n’utwo kubika mu ma banki yo mu birwa by’amerika. Nk’uko bigaragara muri ”Panama Papers”. Ariko kandi, ubwo bugabo na we, abuterwa n’abandi. ku mugani wa Rwanyonga igihe asubiza Rwabugiri ati iyo ntakurwanirira abagore bakurwanyaga baba baragutsinze. Byongeye, ikinyoma cye nacyo(Political propaganda), kiracyakomeye. urugero; Na n’ubu Abakongomani ntibaremera uwabiciye i Mudende n’icyo yari agamije. Muribo hariho benshi bacyemeza ko bishwe n’interahamwe na Mai- Mai, kandi uwabakozemo uwo mukwabu yari agamije kubakangurira kuyoboka imitwe y’ingabo izarwanya Congo ngo yibonere Coltan n’ibiti bitaha ahandi.

MBESE UTERA KAGAME UBUGABO, YIFASHE BYAMERA GUTE ?

Rudolf Hess wari visiprezida w’uBudage, yigeze kunyarukira muri Scotland mu ruzinduko rw’akazi, akigera ku kibuga, polisi yabo iti ngwino tukubaze ibyerekerenye n’amahane murimo guteza mu Burayi. Bamuhaye uBwongereza buba bumubitse ubwo, ntiyongera kureba hanze ukundi kugeza asaziye mu kabati. Reka yenda tuvuge ko ibi ari ibya kera. Ariko Noriega yari Perezida wa Panama igihe basangaga ko yacuruzaga itabi bakamuta muri yombi. nabyo yenda ni ibya kure. None Charles Taylor ko bamwambukanye, kandi yari inshuti ikomeye ya -CIA ? Mu burengerazuba bwa Sengapolo nyafurika, uwitwa Jean Pierre Bemba yari Visiprezida,mu gihugu hose akaba n’umuyobozi w’inyeshyamba za MLC afite amafaranga yose yifuza kuko na Se umubyara yari atunze i companyi y’Indege. Reka azaze i burayi gutembera mukadege ke, atazi ko abamuteraga ubugabo bisubiyeho kera. Basanze ngo abasoda be barigeze kurya impunyu. byaremejwe ko yaba acumbikiwe mu Buholande imyaka itari mike, ubu arabitse.

Igihe cyose utegekeye ku byaha ndengakamere, uba ugomba gukoresha igitugu n’Iterabwoba ngo wubahwe. Ariko ntibukubuza guhora ubunza imitima wibaza uko inzira isohoka izaba imeze. Abanyagitugu, basohotse neza nka Arap Moi (Kenya) cg se Keneth Kaunda (Zambia) na Mugabe(Zimbabwe) nta byaha ndengakamere bari barakoreye rubanda. Burya Kagame iyo abaza ati Muzankuraho mu yihe nzira, na we aba yibaza ate ese ubu nzava kubutegetsi gute ?Bityo rero, ajye atekereza ko ashobora kujya mu ruzinduko, kwa ba mpatsibihugu, mu gutaha bakamubwira bati ba uretse gato Mzee, uwitwa Noble Marara, uramuzi ? Yakwizubaza bati mapping report n’imitwe ya M23 urabivuga ho iki ? ubwo inzira ikaba ibaye iyo da.

Gusa, iwacu mu kadomo naho,n’ubundi kuko nta nzego zisanzwe zihari. Eduwari yakwibaza ati ndagirante ? Nyamvumba ati ; igisoda ni icyanjye ubutegetsi ntawe ubumvumba. Kabarebe ati mwibeshye mbarebere amakofe. Kayonga ati mwibuke ko ndi general, uwihazamagara ngo aje mu rugwiro ndamugira umuyonga. Kuko Diana Rwigara bari kumugaraguza agati, Ntaganda ntiyabura kugandura rubanda. Icyakora Loni ya kabiri wenda yaze kuzuza ubuhanuzi bwa MAGAYANE.Nta kabuza Imvejuru nazo zava hejuru.Wowe usomye iyi nyandiko urabona byagenda gute ?

Yanditswe na Samuel K-Mutsinzi

Exit mobile version