Site icon Rugali – Amakuru

Abashaka intambara nka Herman Nsengimana bareke amagambo maze tuzabumve bari guhangana niza Kagame k’ubutaka bw’u Rwanda!

Herman Nsengimana, umuvandimwe wa Gerard Niyomugabo yarangije kwinjira RRM. Umuvandimwe Herman Nsengimana arababaye koko nk’uko twese abanyarwanda tubabaye kuko ntawe Kagame aticiye. Baba abatutsi bazize Jenoside, baba abahutu bishwe na RPF Inkotanyi kuva RPF Inkotanyi yatera u Rwanda, abo bose ni abacu babuze. None rero inama nagira umuvandimwe Herman Nsengimana n’uko nta narimwe ibibazo byakemuwe n’amasasu.

Ahubwo amasasu azadutwara abandi bavandimwe batagira ingano. Kurwanya ingoma ya Kagame simpamya ko inzira y’intambara ariyo izamukuraho. Hari inzira y’amahoro ariyo twese turimo dukoresha yo kwamagana ibikorwa by’indengakamere bya Paul Kagame. Inzira yo gukangura abanyarwanda ngo bahumuke babone ko Kagame nta kiza abashakira.

Muvandimwe Herman Nsengimana kwizungurizaho amasasu ntugire ngo Kagame arabitinya kuko ni umwicanyi. Sinzi niba utarabibona cyangwa ngo ubyumve. Nta kindi kiva mu kanwa ke uretse ijambo ngo “tuzabarasa ku manwa y’ihangu”. Hari umuntu umwe wavuze ngo ibyo Herman Nsengimana yakoze ni ikina mico ngo umenya yarakunze kureba amafirimi ya Rambo cyane akaba ariwe arimo yigana.

Herman urumva rero ko ntawe uzabona ko ibyo urimo gukora ari byiza. Ariko se nkwibarize, ko RPF yamaze imyaka myinshi yitegura gutera u Rwanda, uretse kubyumva babivuga hari amafoto wigeze ubona asohoka yerekana imyiteguro yabo? Reka rero ku cyatsa ahubwo ushake ubundi buryo bwiza bwo guhorera umuvandimwe wacu Gerard Niyomugabo.

Exit mobile version