Inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène wari Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu yamenyekanye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Werurwe 2018.
Umuryango mugari wa Kiliziya Gatolika ndetse n’abandi Banyarwanda batandukanye bababajwe bikomeye n’uru rupfu.
Mgr Bimenyimana yashizemo umwuka ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Werurwe ubwo yari akigezwa i Kigali avuye i Nairobi aho yari arwariye, aho hafashwe icyemezo cyo kumugarura kuko uburwayi bwe byabonekaga ko butazakira.
IGIHE yaganiriye n’Abasenyeri batandukanye ari ababanye ndetse n’abakoranye na nyakwigendera, bavuga ibigwi byamuranze kuva yaba umupadiri kugeza igihe atabarutse.
Mgr Hakizimana Célestin wa Diyosezi ya Gikongoro
Mgr Hakizimana avuga ko yamenye uburwayi bwa Mgr Bimenyimana, aho mu bihe bitandukanye yamusuye inshuro eshatu na cyane ko diyosezi zabo zari zituranye. Avuga ko nubwo byabonekaga ko arwaye cyane, bitamucaga intege ahubwo ngo yari afite icyizere cyo kuzakira.
Yagize ati “Mu burwayi bwe nagiyeyo gatatu kumusura, nganira na we ubona afite imbaraga nke ariko afite icyizere ko azakira, akumva ko azakizwa n’igitangaza cy’Imana. Ukabona nta kwiheba afite, ntibyamuca intege akomeza kwivuza.”
Avuga ko yabanje kwivuriza i Rusizi, biza kwanga ajyanwa i Kigali mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal ariko biba iby’ubusa bamujyana i Nairobi.
Avuga ko bwa mbere amumenya yari umucungamutungo (econome) wa Seminari Nkuru ya Kabgayi.
Ati “Mumenya duhura mu nama z’amafaranga, twiga ingengo z’imari z’amaseminari, ukabona ari umuntu ucunga ibintu nk’ibye kandi ashaka ko byose bijya ku mugaragaro. Aho abereye musenyeri twagiye dukorana cyane kuko nabaye umunyamabanga w’abasenyeri, akaza mu ma komisiyo tugakorana, na biriya byo kuvugurura uko bacunga umutungo wa paruwasi twarakoranye cyane.”
Avuga ko atari afite abapadiri benshi ariko ngo bagiye biyongera ku buryo diyosezi ya Cyangugu iri mu zifite abapadiri benshi. Ngo ni na we watangiye ibintu byo kuvugurura imicungire y’umutungo wa za paruwasi muri diyosezi yayoboraga, aho kugeza ubu izindi diyosezi zimwigiraho.
Uyu mushumba avuga ko Mgr Bimenyimana asize icyuho gikomeye ariko bakaba bizera ko azasabira diyosezi yayoboraga kugira ngo ikomeze gutera imbere.
Yagize ati “Twemera ko iyo umuntu apfuye atuvuganira mu ijuru, azi rero diyosezi uko yayisize, azi ibibazo ifite azagenda atakambe ku buryo n’uzamusimbura Imana yamuha impano nk’ize cyangwa zajya kwegera ize cyangwa bagahitamo abandi bantu bazamufasha kugira ngo icyuho cyo kugaragara cyane.”
Mgr Harorimana Vincent wa Diyosezi ya Ruhengeri
Mgr Harorimana uvuga ko yakurikiranye bya hafi uburwayi bwa nyakwigendera, akaza no kumusura aho yari arwariye muri Kenya.
Yagize ati “Ni umuntu witangiye kiliziya, yabaye intwari, waranzwe no kwihangana mu burwayi bwe bukomeye yagize, ni uko rero namubabwira nk’umuntu umuzi. Kandi twakoranye kuva kera nk’umuvandimwe n’umubyeyi kandi namugishaga inama muri byinshi.
Avuga ko azi nyakwigendera mu myaka 38 ishize igihe yabaga ku Nyundo ari umupadiri. Icyo gihe Mgr Harorimana we ngo yigaga mu iseminari nkuru. Aho ku Nyundo ngo Mgr Bimenyimana yari mu bapadiri bato, aho ngo yabuhawe afite imyaka 27 gusa. Nubwo yari muto ngo yakoranaga ubwitange ntagereranywa.
Yagize ati “Bamufataga nk’umupadiri muto ariko ufite rwose umurongo, w’umukozi, yari ashinzwe ibintu bya ‘economat’ ugasanga abijyamo rwose, bavuga ngo paruwasi ifite ubworozi aha n’aha agafata inzira akagenda, akababwira ati nabonye inka zimeze zitya amatungo ameze atya.”
Ngo yanamumenye mu 1987 yigisha mu Iseminari nto ya Nyundo yigishayo. Icyo gihe Mgr Harorimana we yigaga mu Iseminari Nkuru yiga i Nyakibanda, aho ngo babonaga mu biruhuko.
Mgr Nzakamwita Servilien wa Diyosezi ya Byumba
Mgr Nzakamwita avuga ko nyakwigendera Mgr Bimenyimana yari umuntu mwiza, akaba apfuye akiri muto ndetse ngo akaba yatunganyaga neza imirimo yari ashinzwe.
Yagize ati “Imirimo ye yayikoraga neza cyane. Iyo mirimo ni iyo kuyobora diyosezi mu buryo bwose, yari amaze gushinga amaparuwasi menshi agendeye ku yo yasanze, ni we mwepisikopi wa kabiri kuva aho diyosezi ye ishingiwe muri 1981.
Ngo no mu Nama y’Abepiskopi hari imirimo yakoraga, aho yari ashinzwe Seminari Nkuru, yari kandi ashinzwe komisiyo ireba ikenura bushyo mu bana kuva batangiye ishuri kugera ku myaka 15.
Mgr Nzakamwita ashimangira ko ari igihombo gikomeye kubura Umushumba nka Mgr Bimenyimana.
Ati “Igihombo cy’umuntu utabarutse ni kimwe, ubwo turamubuze, aho yari ari habaye icyuho, ubu bagiye gutangira bashake undi uzamusimbura, igihombo cyo kirahari ariko ni igihombo cy’umuntu wese witabye Imana, yaba mu muryango we, yaba mu mirimo nk’iyo ngiyo, n’Igihugu muri rusange ariko rero ni ko bimeze iyo umuntu yitabye Imana bashaka undi umusimbura.”
Mgr Mbonyintege Smaragde wa Diyosezi ya Kabgayi
Mgr Mbonyintege mu magambo make yagize ati “Yakoze umurimo we neza, atashye kubera uburwayi, umurage rero ni uwa Kiliziya twese dusangiye. Yari azi kwitanga no kwitangira abakiristu be, yashinze na paruwasi nyinshi, ibyo rero nkasanga ari ikintu twamushimira cyane cyane yakoranaga neza na bagenzi be. Ibyo turabyishimira cyane, ahasigaye turamwifuriza iruhuko ridashira.”
“Icyo nakubwira yari umukiristu ukunda umurimo we wa gishumba, yari umuntu ugira umuhate mu kazi, yitangiraga diyosezi ye atizigamye kandi yari umuntu ukunda isengesho. Kuba asize icyuho birumvikana.”
Mgr Kambanda Antoine wa Diyosezi ya Kibungo
“Muzi kera ari umupadiri wa Diyosezi ya Nyundo mbere ya 1994, hanyuma twaje kongera guhura no gukorana ari umwepiskopi, nyobora seminari y’i Kabgayi n’iy’i Nyakibanda kuko yari ahafite abaseminari hanyuma rero twongera gukorana aho nanjye mbereye umwepiskopi.
Ni inkuru ibabaje kuko yari umwepiskopi ukiri mu kigero cyo gukora kandi witangiraga ubutumwa cyane. Diyosezi ya Cyangugu yari amaze kuyiteza imbere mu buryo bunyuranye mu iyogezabutumwa no mu iterambere. No mu rwego rw’Inama y’Abepiskopi yari ashinzwe cyane cyane kwamamaza iyogezwabutumwa n’imirimo yo gushaka uburyo ryakwamamazwa mu nzego zose cyane cyane mu bana no muba layiki, yari ashinzwe n’amaseminari, akanama k’abepiskopi gashinzwe gutegura abaseminari, abapadiri b’ejo ku buryo rero kiliziya itakaje umuntu wari uyifatiye runini.
Yari umuntu w’umukozi cyane no mu burwayi bwe wabonaga akomeza kwihangana uko bishoboka byose kugira ngo ibyo ashinzwe hatagira igipfa.”