Mu masaha y’urukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2017, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Ngeruka ko mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera, yafatiwe mu macumbi (Lodge) mu mujyi wa Kigali ari kumwe n’abana babiri b’abakobwa b’abanyeshuri bataruzuza imyaka y’ubukure, nyuma y’uko bari bararanye mu kabyiniro guhera mu ijoro ryo kuwa Gatanu. Nyuma yo gufatwa, ubu akaba afunzwe aho arimo gukurikiranwa n’inzego z’umutekano.
Nk’uko byemejwe na SP Emmanuel Hitayezu; umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, uyu musore witwa Ntabahwana Gerard w’imyaka 29 y’amavuko, kuwa Gatanu tariki 16 Kamena 2017 mu masaha y’ijoro, yasohokanye abana babiri b’abakobwa b’abanyeshuri biga mu mwaka wa gatanu ku kigo cy’amashuri cya Nyamata, bombi bafite imyaka 17 y’amavuko.
Nyuma yo kubasohokana ngo bajyanye mu kabyiniro, maze mu masaha y’urukerera, ahagana saa kumi n’imwe za mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2017, umuturage aza guha Polisi amakuru y’uko uwo musore ajyanye abo bana b’abakobwa mu mazu y’amacumbi (Lodge) ahazwi nka White Lodge ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali, aho Polisi yabafatanye igahita imuta muri yombi ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.
SP Hitayezu avuga ko bataramenya niba koko yari gitifu, icyakoze umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngeruka we yemereye ikinyamakuru Ukwezi.com ko uyu wafashwe yari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ko mu murenge ayobora, ndetse ngo n’amakuru y’itabwa muri yombi rye nayo yamaze kubageraho.
SP Hitayezu kandi avuga ko uretse kuba Ntabahwana Gerard yari yakoze icyaha cyo kujyana abana batujuje imyaka y’ubukure mu kabyiniro no mu kabari ikindi kandi kuba yarafatanywe nabo bari mu macumbi (Lodge) nabyo bikaba biteye inkeke, ngo ibijyanye no kuba yaba yarabasambanyije byo biracyakorwaho iperereza, cyane ko ibimenyetso bifatika bishingirwaho ari ibizamini by’abaganga.
Uyu muvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali avuga ko kujyana abana mu kabari, mu tubyiniro cyangwa ahantu nk’aho mu macumbi (Lodge) kimwe no kubaha inzoga abantu bakwiye kubyirinda kuko Polisi iri maso kandi itazigera yihanganira abahohotera abana, anashishikariza abaturage gukomeza gushyigikira umuco mwiza wo gutanga amakuru igihe babonye uwaba ari mu nzira zo guhohotera abana.
Update: Amakuru mashya Polisi y’u Rwanda yatangarije Ikinyamakuru Ukwezi.com, ashimangira ko n’umusore usanzwe yakira abantu (Receptionist) muri White Lodge nawe yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu, uwo akaba yitwa Faustin Iyamuremye. Kuba yaremeye guha amacumbi abana batarageza ku myaka y’ubukure, nabyo ni icyaha gihanwa n’amategeko kandi abantu basabwa kwirinda, kimwe na ba nyir’utubari bemera ko abana bageramo batari kumwe n’ababyeyi babo bityo bakaba bashobora guhabwa inzoga.
Ukwezi.com