Site icon Rugali – Amakuru

Abasenateri nabo bavumbuye ko leta ya Kagame itekinika imibare y’uko abanyarwanda 84% bafite amazi meza

Abasenateri bakemanze imibare y’uko abanyarwanda 84% bafite amazi meza. Abasenateri bagaragaje ko bakemanga imibare imaze igihe itangazwa n’inzego zitandukanye, ivuga ko abanyarwanda basaga 80 % bafite amazi meza.

Imibare yagaragajwe mu bushakashatsi bwa Kane ku mibereho y’ingo mu 2014, ivuga ko abanyarwanda bafite amazi muri metero 500 mu byaro na metero 200 mu mijyi ari 84.8%.

Iyo mibare niyo yari ikigenderwaho igihe hagaragazwa ishusho y’ikibazo cy’amazi meza mu baturage.

Kuri uyu wa Kane ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yasobanuriraga Inteko rusange ya Sena uko ikibazo cy’amazi gihagaze mu gihugu, imibare y’abafite amazi yongeye kwibazwaho.

Mu mashusho yatambukijwe mbere y’uko Minisitiri w’Intebe agaragaza uko ikibazo cy’amazi gihagaze, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura Muzora Aimée yavuze ko umubare wa 84 % uvugwa ari aho ibikorwa remezo by’amazi nk’imiyoboro biri mu gihugu.

Yavuze ko haramutse hakuwemo amatiyo, imiyoboro cyangwa amavomero bidakora, abafite amazi meza bashobora kuba hagati ya 50 % na 60 %.

Muzora kandi yavuze ko hashingiwe ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs), mu Rwanda abafite amazi meza bashobora kuba 11 %.

Abasenateri bahise bagaragaza kutanyurwa, bibaza uburyo iyo mibare ariyo abantu bakomeje kugenderaho bibwira ko abanyarwanda bari hafi kugera ku mazi meza kandi bibeshya.

Senateri Tito Rutaremara yavuze ko hakwiye kugira igikorwa iyo mibare igakosorwa ngo kuko abantu bayibeshye kenshi.

Ati “Buriya kutagira imibare y’ukuri ni ikibazo. Nibutse ukuntu nagiye mbeshya abantu bose ko dufite 84 % ahantu hose nagiye njya, ubu sinzi niba nzagaruka inyuma nkagenda mbeshyuza.”

Senateri Karangwa Crysologue yavuze ko igihe cyose abantu bahisha ukuri kw’ikibazo bafite kidashobora gukemuka.

Yatanze urugero rw’akarere bagiyemo, bwa mbere babereka ko abafite amazi meza ari benshi, bagarutse basanga baragabanyutse.

Ati “Ibyo biragaragaza gutekinika. Twarabajije duti ko ‘tunyura mu mirenge mbere yo kuzamu Karere, koko ibi bintu muremeza ko ari byo? Ageze aho aratubwira ati ‘erega mutubabarire iyi mibare tuyivana hejuru, natwe ubwacu ntabwo tuyemera.”

Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène yavuze ko kugira ngo n’igenamigambi ryo kugeza amazi meza ku baturage ryemerwe, Guverinoma isabwa kuvuga rumwe ku mibare.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yabwiye Sena ko ubushakashatsi bwakozwe mbere butakorewe ku baturage bose bityo ko n’imibare yavuyemo itizewe neza.

Yavuze ko hari nk’aho umuyoboro wabaga ufite amavomero ijana, akora ari nka 70 kubera ko byubatswe kera, abaturage bakabarwa nk’abafite amazi.

Kubw’ibyo, Minisitiri w’Intebe yatangaje ko kuvuga ko abafite amazi meza ari 84 % batakibikoresha mu gihe bagikora imibare nyayo.

Yagize ati “Mu gihe tugishaka umubare wa nyawo ntabwo uwo mubare tukiwutangaza, niko twabyumvikanyeho.Turi gushaka indi mibare ivuga ukuri twizeye ko izazanwa n’abenjeniyeri twohereje muri buri karere.”

Yakomeje agira ati “Ubwiye umuyobozi ngo abantu 84 % bafite amazi meza, ni nko kuvuga ngo twageze iyo tujya, niyo mpamvu twiyemeje gusubiramo ngo turebe niba ntaho twibeshye mu mibare.”

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu mwaka wa 2024, abaturarwanada abose bazaba bafite amazi meza.

Guverinoma yiyemeje kongera ingano y’amazi meza atunganywa ku munsi akava kuri metero kibe 182,120 mu 2017, akagera kuri metero kibe 303,120 mu 2024.

Minisitiri w’intebe asobanurira abasenateri ikibazo cy’amazi mu
Abasenateri bagaragaje ko imibare y’abafite amazi mu gihugu itaboneye

 

Exit mobile version