Agatsiko se kaba gatangiye gukura abanyarwanda mu gihome!!! Ntiwareba uburyo abaturage bo ku mpande zombi ibyishimo byabarenze nyuma y’aho bafunguriye amarembo ngo Abarundi baze mu Rwanda nta ruhushya babanje gusaba!
Nyuma y’igihe kitari gito imiryango n’abavandimwe badasurana, ntawugera ku wundi kubera umupaka w’u Rwanda n’uburundi utari nyabagendwa, noneho ugiye kongera kugendwa. Ntabwo ari abarundi gusa bari bubyungukiremo n’abanyarwanda n’uko kuko imihahirane irongera isubukurwe wenda ikibazo k’inzara muri turiya duce dufashe ku Burundi yagabanyuka!