Site icon Rugali – Amakuru

Abarundi bati: “uwishe Perezida Ntaryamira agomba guhanwa” aba nabo ngo “Abarundi bagize uruhare muri Jenoside bakurikiranwe”

Rusizi : Abarokotse Jenoside mu Bugarama basabye ko Abarundi bayigizemo uruhare bakurikiranwa. Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, bagaragaje ko baterwa agahinda n’impunzi z’Abarundi zayigizemo uruhare zifatanyije n’interahamwe ariko kugeza ubu zikaba zitarahanwa.

Babigarutseho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, kuri uyu wa 7 Mata 2018.

Mu buhamya bwatanzwe n’uhagarariye abarokotse mu Murenge wa Muganza, Nizigiyimana Michel, yavuze ko impunzi z’Abarundi zari zahahungiye muri 1993 ari zo zatije umurindi interahamwe.

Yagize ati”Impunzi z’Abarundi ndetse na Yussuf Munyakazi ni bo batije umurindi interahamwe bakajya kubigishiriza mu rutoki; iyo Abarundi bataza haba hararokotse abatutsi benshi, ariko tubabazwa n’uko abo Barundi bakoze jenoside batigeze bahanwa, nkaba nsaba Umuryango w’Abibumbye kubakurikirana.”

Yussuf Munyakazi ni we wafashaga Interahamwe z’iyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu na Kibuye.

Nizigiyimana yakomeje avuga ko nubwo bahuye n’akaga gakomeye, abarokotse Jenoside muri uyu Murenge wa Muganza ngo ntibaheranywe n’amateka ahubwo bamaze kwiteza imbere muri byinshi.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse yatangaje ko u Rwanda rwohereza impapuro zifata abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 ariko ibihugu bimwe bikabafata bikabohereza mu Rwanda cyangwa bakaburanisha ibindi ntibikore na kimwe.

Munyantwali yasabye abaturage kwanga ibibatanya bagashimangira ubunyarwanda no guharanira gukomeza kubaka igihugu.
Ikibaya cya Bugarama mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyari kigizwe na Segiteri umunani aho ubu kigizwe n’imirenge itanu.

Umurenge wa Muganza ni umwe mu mirenge iri mu icyo kibaya ku rwibutso rwaho hakaba hashyinguye abarenga 242 ariko abarokotse bavuga ko hari abo batabonye ngo bashyingurwe kuko bicwaga bakajugunywa mu migezi ihakikije ariyo Rusizi, Ruhwa, Katabuvugwa na Njabwe.

 

Ibikorwa byo kwibuka mu Karere ka Rusizi byatangijwe n’urugendo rwo kwibuka

 

Abayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse, bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Muganza mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Uhagarariye abarokotse mu Murenge wa Muganza, Nizigiyimana Michel, yavuze ko impunzi z’Abarundi zari zahahungiye muri 1993 ari zo zatije umurindi interahamwe

 

Abaturage bari bitabiriye uyu muhango

 

Bimwe mu biranga amateka ya Jenoside ku rwibutso rwa Muganza

 

Exit mobile version