Uburusiya burizeza u Burundi gukomeza kubushyigikira mu mahanga.
Uburusiya buvuga ko umubano wabwo n’u Burundi ushingiye ku bufatanye mu bucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, guteza imbere uburezi n’ubufatanye mu bya politiki.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi Ezechiel Nibigira ejo ku wa kabiri yari mu ruzinduko mu Burusiya aho yaganiriye na mugenzi we Sergey Lavrov.
Mu minsi ishize, mu nama rusange y’umuryango w’abibumbye ku burenganzira bwa muntu hamwe n’inama ishinzwe umutekano ku isi hatanzwe raporo ivuga ku bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu byabonywe mu Burundi.
Iyi raporo ya komisiyo y’ishami rishinzwe uburenganzira bwa muntu ya ONU/UN yatanzweho ibitekerezo binyuranye n’abahagarariye ibihugu byabo, Uburusiya bwagaragaje ko buri ku ruhande rw’ubutegetsi bw’u Burundi.
Ibiro ntaramakuru Tass bya leta y’Uburusiya bivuga ko Bwana Nibigira na Lavrov baganiriye ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu bucuruzi, uburezi n’ibindi biteza imbere abantu.
Tass isubiramo amagambo ya Bwana Lavrov agira ati: “Twaganiriye cyane ku bibazo biganirwaho muri UN n’indi miryango mpuzamahanga”.
Yashimangiye ko Uburusiya buzakomeza gushyigikira u Burundi mu nzira yabwo no kubaha ubusugire n’ubwigenge bw’iki gihugu mu gukemura ibibazo byacyo.
Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya ivuga ko ubu ibihugu byombi bikorana mu mishanga y’inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubuhinzi.
Ivuga ko hari kompanyi nyinshi zo mu Burusiya zikorera mu Burundi, kandi ko ubu mu Burusiya naho hari iduka ryahafunguwe ricuruza icyayi cy’u Burundi kandi rikora neza.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya ivuga ko “bidakwiye ko hari igihugu cyivanga mu bibazo by’imbere mu kindi gihugu cya Afurika”.
Iyi minisiteri igira iti: “Uru ruzakomeza kuba uruhande rwacu mu kuganira ibireba u Burundi muri UN no mu nama yayo ishinzwe umutekano ku isi”.