Site icon Rugali – Amakuru

Abarimu baremeza ko uburezi bwazambye mu Rwanda

Abarimu baremeza ko uburezi mu Rwanda bwazambye. Ministre w’uburezi ati uburezi bwazambye kubera kutamenya icyongereza. Baretse gushakira ubwayi mu kigunda! Ngo bazajya baha abarimu bose ikizamini cy’icyongereza mu mashuri yisumbuye . Umwarimu umwe yarabajije ati ubu se abarimu bigisha ikinyarwanda n’igifaransa nabo bazajya bakora icyo kizamini cy’icyongereza?

Uburezi ni gute butazamba mu gihe abarimu aribo bahembwa nabi? Umwarimu ufata urusenda rw’umushahara koko azajya imbere y’umunyeshuri amwigishe yishimye? Abarimu kubera imishahara mike yabo iyo begereye banki ngo zibagurize amafaranga bashobore kwiteza imbere zibaha amafaranga make.

Aho kugira ngo bicare barebe icyaba gituma uburezi buzamba ahubwo barafata ibyemezo bitampaye agaciro.

 

Exit mobile version