Abo bareganwa hamwe ni Mugenzi Thabita Gwiza, Mukangarambe Xaverine, Bushayija Edmond alias Sacyanwa na Jean Paul Turayishimiye, bose bari hanze y’u Rwanda. Ubushinjacyaha ngo ntibwigeze bubahamagaza ngo bubabaze mbere y’uko urukiko ruregerwa.
Me Gashabana wunganira Mukangemanyi yavuze ko bagomba kubanza guhamagazwa kugira ngo baburane. Gusa ubushinjacyaha bwavuze ko nta aderesi zabo zizwi ku buryo bakohereza impapuro zibahamagaza.
Umucamanza yabajije niba abo bantu batarabajijwe mu iperereza maze umushinjacyaha asobanura ko umuntu uregwa icyaha iyo ataboneka bitamubuza gukurikiranwa n’iyo atabonetse mbere ngo abazwe.
Ngo itegeko rigena ko iyo umuntu ataboneka, ubushinjacyaha bukora dosiye bukayishyikiriza urukiko rubifitiye ububasha rukamutegeka kwitaba, nubwo yaba atarabajijwe mbere mu bushinjacyaha ngo agire ibyo abanza kwisobanuraho bityo ngo kuba hari abantu bareganwa n’aba, batabajijwe, bitabuza ko bakurikiranwa.
Me Buhuru yavuze ko abareganwa n’aba batigeze bashakishwa ngo babure, avuga ko umuhango wo kubamenyesha ko bakurikiranywe wakuzuzwa, maze urukiko rugakurikiza uburyo bwo kubamenyesha, bakazamenya ko hari ikirego baregwamo.
Yakomeje avuga ko nyuma y’amezi abiri ngo bimaze kumenyekana niba bazitaba cyangwa banze, nibwo urubanza rwaburanishwa.
Me Gashabana yavuze ko hari umwe mu baregwa Ubushinjacyaha bwavuze ko aba i Boston bukagaragaza na nimero ya telefoni akoresha, abaza niba umuntu bwerekanye nimero ya telefoni akoresha butazi aho abarizwa.
Umushinjacyaha Nzakamwita Faustin yavuze ko kuba baratanze nimero ya telefoni muri dosiye bitavuze ko bayihawe na nyirubwite.
Gusa Me Gashabana yavuze ko ibyo abaza atari ukunganira abantu bari hanze, ahubwo ari ukugira ngo amategeko yubahirizwe. Me Buhuru we yakomeje avuga ko dosiye yashyikirijwe urukiko irimo abantu batandatu mu gihe we na Gashabana bunganira babiri gusa, bityo kuba dosiye ari imwe, amategeko yari akwiye kubahirizwa.
Mu masaha agera kuri abiri, urukiko rwafashe umwanya wo kwiherera rusuzuma ubusabe bw’ abunganira Mukangemanyi na Nshimiyimana Rwigara bavuga ko abareganwa nabo bakwiye guhamagazwa cyangwa urubanza rwabo rugatandukanywa.
Urukiko rwavuze ko rwasanze rwararegewe mu buryo bwemewe namategeko kuko bifatwa ko rwaregewe iyo Ubushinjacyaha bwarushyikirije dosiye yuzuye y’abaregwa.
Naho ku birebana n’uguhamagazwa kw’abaregwa, rwemeje ko nubwo Ubushinjacyaha buvuga ko nka Gwiza aba Toronto muri Cabnda; Mukangarambe akaba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; Bushayija akaba mu Bubiligi naho Turayishimiye nawe akaba muri Amerika, atari imyirondoro yuye, bityo bagomba guhamagazwa ahatazwi nk’uko amategeko abiteganya.
Bitewe n’uko itegeko rigena ko guhamagazwa ahatazwi bisaba nibura amezi abiri, urukiko rwemeje ko iburanisha rizasubukurwa tariki 24 Nyakanga 2018.


