Inkuru yasohotse mu kinyamakuru gikomeye cyo mu Bufransa cyitwa “le Figaro” cyasohotse kuri uyu wa kabili tariki ya 14/5/2019 kiravuga ko abarenze 20 mu bahoze ari abaministiri b’uwahoze ari Perezida w’u Bufransa Bwana Francois Mitterand bamaganye uwitwa Rafayire Glucksmann wahanzweho no gusuka ibitutsi bivanze no gusebya ubutegetsi bwo ku ngoma ya Mitterand.
Ibyo bikagaragara mu ibarwa abo bahoze ari abaministiri bandikiye uwitwa Olivier Faure,
Umunyamabanga Mukuru wa Mbere w’Ishyaka ry”abasosiyalisiti bamusaba kwamaganira kure ibyo Rafayire Glucksmann ahora avuga ku Rwanda. Muri iyo barwa, barasaba Umunayamabanga Mukuru w’Ishyaka ry’abasosiyalisiti Kumvisha Bwana Rafayire Glucksmann guhita avuguruza ibitutsi n’ibirego bidafite aho bishingiye ashinja nyakwigendera perezida Mitterand. Yaramuka yanze kubikora, bagasaba ko Umunyamabanga Mukuru wa Mbere ashaka uburyo nyabwo bwo kuvuguruza ayo mahomvu!
Kugirango abantu bumve neza amavu n’amavuko y’iyo nyandiko birakwiriye kumenya abihishe inyuma ya Bwana Glucksmann n’ubutekamutwe bwa Perezida Kagame ukomeje gushakisha uburyo bwose bwo gupukamisha abafransa! Muri ubwo bugizi bwa nabi mu bafatanyabikorwa bye bibi harimo abagabo batatu, ari bo : Ba Bwana Marc Holtzman, Vladmer “Lado” Gurgenidze na Raphael Glucksmann.
Vladmer “Lado” Gurgenidze yahoze ari Ministiri w’Intebe wa Leta ya Georgia, imwe muzari zifatanye n’u Burusiya. Igihe yari Ministiri w’intebe, Bwana Raphael Glucksmann yari Umujyanama wa Perezida wa Georgia Bwana Mikheil Sakashvili! Ni ubucuti bw’aba bagabo bombi buhera! Ariko hagati aho Glucksmann wari asanzwe ari umunyamakuru, ubu yayobotse ishaya ry’abasosiyalisiti kandi ariyamamariza ubudepite.
Marc Holtzman ni Umunyamerika uzobereye mu by’amabanki kimwe “Lado”. Uwavuga ikibazo uko giteye muri macye, aho ruzingiye ni kuri Banque de Kigali (BK) aho Perezida Kagame afite imigabane itubutse kandi acishamo umushahara we wose uko wakabaye nka Perezida w’u Rwanda.
Uyu mugabo Marc Holtzman ni we ukuriye inama y’ubutegetsi ya Banque de Kigali. Yagiyeho asimbura Bwana Vladmer “Lado” Gurgenidze kuri uwo mwanya. Kandi ni Bwana Holtzman wari warasabye Kagame ko ashyira Lado ku buyobazi bw’inama y’ubutegetsi ya BK. Ni na we Perezida wa banki yo muri Kazakhstan yitwa Kazkommertsbank!
Muri iyi minsi Kagame na bariya bafatanyabyaha Holtzman na Lado baje gusanga Perezida w’u Bufransa Emmanuel Macron atuzuza neza ibyo yijeje Kagame, bahitamo guha Raphael Glucksmann amafranga atubutse ngo abafashe kujegeza no guhungabanya u Bufransa, ashinja ibinyoma abahoze ari abayobozi ku ngoma ya Mitterand. Ahubwo no kugirango hatagira ugira icyo acyeka, Kagame yanyarukiye mu Bufransa rwihishwa kuri uyu wa kabili tariki ya 14/5/2019 ngo ahereze mu ntoki Bwana Glucksmann igihembo cye nta wundi muntu binyuzeho, dore ko nta n’uwo akigirira icyizere gisesuye.
Twakwibutsa ko Kagame amaze iminsi yisihinga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu migambi mibisha. Tuzabaha inkuru irambuye mu minsi iri imbere; dore ko agiye no kugaruka muri Leta Zunze Ubumwe mu minsi ya vuba azanye n’umuryango muri gahunda zo gukomeza imigambi ye mibisha!
Inda nini, ubugome, ubugizi wa nabi butagira umupaka buzakora ishyano!