Nyuma y’uko abanyeshuri b’ abakobwa biga mu rwunge rw’ amashuri rwa Ruhanga, mu murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, batangarije ko abashoferi b’ amakamyo anyura hafi y’ ikigo cyabo babajyana mu mahoteli bakabasambanyirizayo, kuri ubu amakuru ava muri iki kigo aravuga ko ubuyobozi bw’ikigo bwakubise abo bana bubahora ko batanze aya makuru.
Kuri uyu wa 5 Gicurasi 2016 ubwo Makuruki.rw yasuraga iri shuri, yabanje gusura abatuye hafi y’ iri shuri na bamwe mu banyeshuri biga muri iki kigo, bavuga ko kuri uyu wa 4 Gicurasi 2016 ubuyobozi bw’ ikigo bwashyize abanyeshuri mu busitani bw’ ikigo bukabahondagura bubaziza kuba baratanze amakuru y’uko hari abana b’abakobwa biga muri icyo kigo bajyanwa gusambanyirizwa mu mahoteli.
Gusa abanyeshuri baganiriye na Makuruki.rw biboneye n’amaso yabo bagenzi babo bakubitwa, badusabye ko amazina yabo atatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo.
Uwo Makuruki.rw yahaye amazima ya Mupenzi Jules, wiga mu mwaka wa 5 w’ amashuri abanza mu kigo gituranye n’ishuri rya G.S RUHANGA, yavuze ko ku munsi w’ ejo (Tariki 4 Gicurasi 2016) mu masaha ya mu gitondo ubuyobozi bw’ ikigo bwashyize abanyeshuri mu busitani bukabakubita ariko avuga ko atamenye icyo babahoraga.
Yagize ati: “Twabireberaga mu mashuri, tubona abanyeshuri biga muri ESI mu wa mbere no mu wa 2 abayobozi barimo kubakubitira mu pasparum… nta bwo twamenye icyo babahoraga.”
Umwe mu baturage baturiye iri shuri nawe yabwiye Makuruki.rw ko yumvise umunyeshuri w’ umukobwa avuga ko yakubiswe n’ abayobozi b’ ikigo azira kuba hari amakuru yatanze n’ubwo ayo makuru atazi ayo ariyo neza.
Yagize ati: “ Ibyo by’ ubusambanyi nta byo nzi… numvise hari umunyeshuri wiga muri ESI avuga ko bamukubise ejo ngo kuko yatanze amakuru.”
Ubwo itangazamakuru ryakoraga iyi nkuru mu minsi ishize, umuyobozi w’ iki kigo yavuze ko amakuru y’uko abakobwa ayobora bahohoterwa n’ abashoferi atayazi ariko yizeza itangazamakuru ko agiye gukurikirana iki kibazo.
Kuri uyu wa 5 Gicurasi 2016 ubwo Makuruki.rw yasuraga iki kigo, umuyobozi wa cyo Eugene Rubaduka, yavuze ko baganirije abanyeshuri umwana umwe w’ umukobwa akabemerera ko hari umushoferi wamusabye ko bajyana muri hoteli bakaryamana akamuha amafaranga ibihumbi 10.
Ku kijyanye no kuba hari abanyeshuri bakubiswe bazira ko baganiriye n’ itangazamakuru bakavuga ko basambanywa n’abashoferi b’amakamyo, umuyobozi w’ iki kigo yarahiye arirenga avuga ko nta munyeshuri we wigeze akubitwa.
Yagize ati: “Nta bwo nshobora gukubita umunyeshuri muziza ko yatanze amakuru, Ni ukuri kw’ Imana, ni impamo y’ Imana nta munyeshuri n’umwe nigeze nkubita.”
Umunyamakuru wa Makuruki.rw yasabye umuyobozi w’ ikigo uburenganzira bwo kuvugisha abanyeshuri biga mu cyiciro rusange yanga ko bavugana, avuga ko nta burenganzira afite bwo kureka abanyamakuru binjira mu kigo kuganiriza abanyeshuri kuko na we afite abamukuriye.
Gusa n’ubwo uyu muyobozi arahira akirenga ko atigeze akubitira abanyeshuri abaziza gutanga amakuru, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 5 Gicurasi 2016 hari abanyeshuri bahamagaye kuri City Radiobavuga ko bakubiswe n’ ubuyobozi bw’ ikigo bazira ko batanze amakuru kuko iyi Radiyo yari yakoze inkuru ivuga kuri ubu busambanyi bukorerwa aba banyeshuri.
Uyu muyobozi w’ ikigo yavuze ko imyitwarire y’abanyeshuri be ari myiza, mu gihe abaturage baturiye iki kigo bavuga ko bajya bumva bavuga ko bamwe mu banyeshuri baho b’ abahungu harimo abakinywa urumogi na kanyanga, abakobwa bagasambanywa n’ abashoferi n’ubwo bemera ko nta we urafatirwa mu cyuho.
Gusa ariko na none hari bamwe mu baturage bavugiraga mu matama tama bavuga ko abanyeshuri bo muri iri shuri bafite imyitwarire mibi, ariko aba baturage ntibashake kubivuga ku mugaragaro.
Source: Makuriki.rw