Abanyeshuri b’abanyarwanda 16 bahungiye muri Uganda!!!

Ibi rwose ni urujijo gusa icyo nabivugaho ni ukugira inama abagande kuko amayeri ya Kagame n’agatsiko ke ni menshi. Barashishoze, bamenye ko byose bishoboka. Kuki baba bana b’abasore 14 n’inkumi 2 baba batatumwe na Kagame? Mwibuke ko nabo bagiye binjira mu Nkotanyi ari ruriya rungano. Hano umuntu yakongera akibaza aba bana bahungiye Uganda kandi bazi ko n’aho umuriro urimo kwaka? Ibi rwose ntabwo mbishyira makenga.

Ubwo se uwo mwana w’imyaka 15 wafatiwe muri Congo afotora amafoto yohereza mu Rwanda murumva atari mu kazi k’ubutasi? N’abariya rero bagiye Uganda wabona ariko kazi bagiyemo. Wabwirwa n’iki ko Kagame afite amayeri menshi? Ariko yose amaze gutahurwa. Muriyumvira ko bariya bana bagiye bacikishiriza amashuri yabo. None rero Kagame abahaye akazi ngo bamukorere. Leta y’u Rwanda ngo ni amaco y’inda, yego ni amaco y’inda niba barimo bakorera Kagame, koko ni amaco y’inda ariko niba koko barimo bakiza amagara yabo iryo ryaba ari isebanya.