Maze kubona yuko ikibazo cyu Rwanda nu Burundi gisemburwa n’abanyarwanda barimarimye bifuza gukuririza naho ibibazo bitari. Mukanya gato maze kuri Facebook mbonye post zikora critics ya President wu Burundi aho yari mumasengesho. niko se banyarwanda hatabayeho ubupfayongo benshi twifitiye kubera ubufana bwa moko mutekereza yuko abarundi bafite umwanya wokwiriza president Kagame kuri facebook ngo yakoze aka naka muburyo bwo kujora!?
Banyarwanda rwose ibi bibazo byabaturanyi mubigiramo uruhare kubera amashyari nubugoryi budafashije. iyo umuntu akwihoreye akagutera umugongo, ukomereza iki kumushyira mumajwi!?
erega mumafuti yose wakwemezako President wu Burundi afite, wongeramo nukuba yasenze gute?!!! ibyo se bikurebaho iki, nkumunyarwanda ko araho twiteza ibibazo bidashira!!!
umufasha wa Pierre Nkurunziza we yabagize iki ko ntaranamwumva hari icyo avuga ku Rwanda. urwo rwango mukuza ni urwiki???
Niki gitumye mvuga ibi?
mvuye mubiruhuko akarere kose naragasuye nageze Tanzania, Uganda, burundi ndetse no mu Rwanda ntaho bavuga umunyarwanda nabi ndetse no muburundi cg i buganda ntabwo ibyo babyitayeho. usanga bagufitiye urugwiro nyuma yokumenyako uri umunyarwanda. muri make udutiku nasanze i kigali ntago turi mubihugu mumaze kugira abanzi ngo babanga cyane. i burundi abanyarwanda baragenda Uganda nuko, nabikoze nshaka kureba uko umunyarwanda afatwa mwibyo bihugu.
ariko murebe, uburyo mushaka gusembura ibibazo mubikuzakuza kuburyo mwenewanyu uzajya i burundi cg Uganda ubutaha azahahurira n’akaga kubera amafuti yanyu adafashije. mwashyize urwo rwango hasi. mutekereza yuko umuswahili wa Tanzania afite umwanya wokujora ibyo President wu Rwanda yakoze. kuki mwe? ko araho hose ibibazo biva byokutumvikana mupfa ubusa gusa. maze rubanda rugufi rukazira amatiku yanyu adafashije. muba muhemukira abanyarwanda.
mwakabaye muharanira amahoro mubaturanyi aho guhembera urwango.
niba umugore wa president wu burundi arimo yaruza isahani ibyo bikurebaho iki nkumunyarwanda niba abarundi arimo yarurira ntacyo bibatwaye? kuki mutareba igikorwa kiza cyokugabura yakoze aho guhindura ikibazo isahani!!!! ko mumaze kurimarima bikabije!! niba president wu burundi arimo asenga birakurya he nkumunyarwanda kuburyo wumva wabijora!!!
muve mumatiku, ndore ayo matiku niyo yatugejeje kumipanga n’udufuni ngo bamwe bafite amazuru manini ngo abandi ni maremare erega nabyo mukabihindura icyaha nkaho twahisemo kuvukana ayo mazuru.
mureke ubugoryi mutangire umwaka mutekereza ibyubaka. abaturanyi barabakunda nta numwanya bafite wokubataho babajora nkibyo mbona kuri facebook hano mukuza inzangano zidahari.
Rwanda Iwacu