Site icon Rugali – Amakuru

Abanyarwanda nimutavuga Kagame azakomeza abafunge yihishe inyuma ya COVID-19! Ingendo za moto n’izihuza Umujyi wa Kigali n’intara zakomeje guhagarikwa

Menya Amakuru ya COVID19 muri USA aho abantu 6,593 bamaze gupfa kubera iyi mburagasani

Guverinoma y’u Rwanda yongereye igihe cyo gusubukuriraho ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali kizajyana no kwemerera moto zitwara abagenzi kongera gukora, ni icyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura rigamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Hashize amezi asaga abiri [kuva ku wa 22 Werurwe 2020] leta ishyizeho ingamba zikomeye zirimo gufunga ibikorwa hafi ya byose mu gihugu hagakora ibyangombwa gusa nk’amavuriro n’amaguriro y’ibiribwa ndetse abaturage bose bagasabwa kuguma mu ngo.

Kuva ku wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi 2020 hanzuwe ko serivisi zimwe na zimwe zirimo ibikorwa bya leta n’iby’abikorera, amasoko na hoteli zisubukura imirimo ariko ibirimo amahuriro y’abantu benshi, insengero, ibitaramo, imikino n’ingendo zambukiranya intara bikomeza gufungwa.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Gicurasi 2020 yari yemeje ko n’ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali zizasubukurwa ku wa 1 Kamena ndetse ko ari nawo munsi na moto zitwara abagenzi zizemererwa gukora.

Itangazo ryanyujijwe ku rukuta rw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku wa 31 Gicurasi 2020 mbere y’amasaha make ngo itariki yo gusubukura ibyo bikorwa igere, ryerekana ko bikibujijwe kugeza hafashwe izindi ngamba.

Rigira riti “Nyuma y’isesengura, ingendo hagati y’intara zitandukanye, hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali hamwe na moto zitwara abagenzi biracyabujijwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.’’

Rikomeza rivuga ko “Ingamba nshya zo kurwanya COVID-19 zizatangazwa n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Kamena 2020.’

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’umunsi umwe umurwayi wa mbere ahitanywe na Coronavirus mu Rwanda. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uwitabye Imana ari umushoferi w’imyaka 65 wari utuye mu gihugu cy’abaturanyi, wahisemo gutaha mu Rwanda nyuma yo kuremba, akaza gupfa azize kwangirika imyanya y’ubuhumekero.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 370 banduye, 256 barayikize mu gihe 113 bakitabwaho n’abaganga naho umwe yitabye Imana.

Mu ngamba Leta yashyizemo imbaraga mu guhangana na Coronavirus, harimo ko gahunda yo gupima abantu indwara ya COVID-19 izakomeza mu gihugu hose ndetse kwambara udupfukamunwa bizakomeza igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi.

Ikindi ni uko serivisi zemerewe gukora zigomba kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima (gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi). Abacuruzi bose barasabwa kwemera kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwemewe bwo kwishyurana.

a. Ibikorwa by’inzego za Leta n’iby’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo bifashishije ikoranabuhanga.

b. Ibikorwa bya siporo y’umuntu umwe hanze biremewe, ariko inyubako zikorerwamo imyidagaduro (gyms) zizakomeza gufunga.

c. Ingendo zemewe gusa hagati mu ntara. Ingendo hagati y’intara zitandukanye cyangwa Intara n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe ariko [Byari biteganyijwe ko] zizasubukurwa ku itariki ya 1 Kamena 2020.

d. Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30.

e. Ishyingirwa imbere y’Ubuyobozi riremewe ariko rigomba kwitabirwa n’abantu batarenze 15. Iyindi mihango nko gusezerana mu nsengero cyangwa byo kwiyakira ntibyemewe.

a. Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) nk’uko amabwiriza y’ubuzima abiteganya. Abari mu kato baziyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bazahabwa.

b. Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

c. Insengero zizakomeza gufunga.

d. Utubari tuzakomeza gufunga.

e. Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi, ariko bishobora gukomeza kwifashishwa mu gutwara ibintu babigeza ku bandi. [Byari biteganyijwe ko] Bizongera kwifashishwa mu gutwara abagenzi guhera ku itariki ya 1 Kamena 2020.

f. Inama n’amateraniro rusange cyangwa mu ngo z’abantu birabujijwe.

 

Ingendo za moto zitwara abagenzi n’izihuza Umujyi wa Kigali n’intara zakomeje guhagarikwa mu gihe hagisuzumwa neza uko icyorezo cya Coronavirus gihagaza mu Rwanda

 


Exit mobile version