Site icon Rugali – Amakuru

ABANYARWANDA NIBAMARA KWIRUKANA MU GIHUGU AGATSIKO K’AMABANDI N’ABICANYI BIBUMBIYE MU KIMINA CYA MAFIA CYITWA FPR INKOTANYI, UMWANDITSI JUDI REVER AZASHYIRWA MU NTWARI Z’U RWANDA

Judi REVER umwanditsi wo muri Canada yanditse igitabo usoma ukarira amarira akagushiramo. Icyo gitabo yise “IN PRAISE OF BLOOD” ku batumva Icyongereza bisobanuye UBUTEGETSI BW’IBINYWAMARASO BUYOBOWE NA PAUL KAGAME UMWICANYI N’UMUGOME RUHARWA.

Muri icyo gitabo, Judi REVER avugamo ibyo bamwe twari dusanzwe tuzi byabereye ku misozi tuvukaho tubyibonera ku bugome bwa FPR ariko akongeramo ubuhamya bw’abasirikari bari kumwe na FPR kuva itera kugeza ifashe ubutegetsi mu Rwanda. Icyo gitabo gisobanura ubugome FPR ikoresha mu kwica abasivili mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari.

Icyo gitabo ushaka kuzagisoma yambwira nkamurangira uko azakibona. Impamvu mvuga ko Judi REVER azashyirwa mu ntwari z’u Rwanda ni uko agiye gusohora icyo gitabo umugabo we yamubwiye ko yabyihorera kuko amakuru arimo aremereye cyane ku buryo yamucisha umutwe maze aramwangira.

Judi REVER abyanze umugabo we yamuhitishijemo ko niba ahisemo gutangaza icyo gitabo umugabo we batandukana burundu umugore avuga ko aho kugira ngo apfukirane ukuri ku karengane abanyarwanda bakorewe na Paul Kagame na FPR INKOTANYI yahitamo gutana n’umugabo we. Niko byagenze ubu baratandukanye.

Mbona ari igikorwa cyuje ubutwari. U Rwanda ruzira RUNYUNYUSI FPR ruzamwibuka rumuhe agaciro n’icyubahiro bimukwiye. Richard Sankara Mazimpaka, Rujonjoli NdakamburaData, Anastase Gasana, Jean Marie Vianney Ndagijimana, Emmanuel Twagiramungu, Ancilla Gasasira, Volt Meter, Dickson Rwema, Bulimijabo Dominique

Eric UDAHEMUKA
udaheric@gmail.com

Exit mobile version