Nyaruguru: Umunyarwanda ugiye I Burundi, arakubitwa ibyo ahashye bakabimwambura ngo atabishyira Niyombare. Bamwe mu batuye umurenge wa Nyagisozi wo mu karere ka Nyaruguru baravuga ko bahangayikishijwe n’ abaturanyi babo b’ Abarundi babakubita bakabafunga, bakanabaka ibyo bahashye ngo batabishyira Niyombare Godefroid , nyamara ngo iyo bo baje mu Rwanda bakirwa neza.
Abo baturage bavuga mbere y’ uko u Burundi bufunga imipaka bari babanye neza n’ Abanyarwanda, basurana, bagahahirana nyamara ngo kuri ubu Umunyarwanda ugiye mu Burundi arakubitwa n’ ibyo ahashye bakabimwambura.
Ntaganzwa Daniel yabwiye ikinyamakuru Umuryango ko yagiye kugura ifu mu Burundi bakayimwaka bakanamukubita.
Yagize ati “Kuva hano ujya I Burundi ni iminota nka 20, nagiye kugurayo ifu ngeze mu nzira barakubita barayinyaka, barabwira ngo nyishiriye Niyombare kandi Niyombare uwo sinamuzi”
Ntirushwa Gaspard ati “Abarundi batumereye nabi, iyo ugiye guhaha barakwambura, urebye nabi no ku kwica bakwica”
Yongeye ati “Baraza tukabakira nta kibazo, umuyobozi w’ ingabo yaratubwiye ngo tuge tubihorera, ubu twumva dukomeye kuko ingabo z’ u Rwanda zituri hafi”
<img28653|center
Aba ni bamwe mu baturage bavuga ko iyo bagiye mu Burundi bahohoterwa
Umunyamabanga nshingwabikowa w’ Akagari ka Nkakwa mu murenge wa Nyagisozi, Mukashema Claudine yasobanuye uko icyo kibazo giteye n’ inama bagira abaturage.
Yagize ati “Nibyo koko abaturanyi bacu b’ Abarundi bafunze imipaka, umuturage wacu ugiyeho baramukubita, bakanabamwambura. Mbere bari babanye neza basurana bakanahahirana. Hari batatu batubwiye ko bagiyeyo babafunga iminsi itatu”
Yakomeje agira ati “Abaturage turabigisha tukabagira inama ko igiye bagiye mu Burundi bagomba guca ku mipaka”
Tariki 19 Gicurasi 2015, nibwo Gen. Godefroid Niyombare wari umusirikare mukuru mu ngabo z’ u Burundi yagerageje guhirika Perezida Nkurunziza ku butegetsi ntibyamuhira, ahunga igihugu. Abarundi bashinja u Rwanda kuba rucumbiye Niyombare n’ abo bari bafatanyije guhirika Perezida Nkurunziza ku butegetsi. U Rwanda aya makuru rurayakana rukavuga ko u Burundi bukwiye kwishakamo igisubizo ku bibazo bya politiki biburimo.
http://www.umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/nyaruguru-umunyarwanda-ugiye-i-burundi-arakubitwa-ibyo-ahashye-bakabimwambura#.WRrzoxmQyRQ.facebook