Rugali.com

Amakuru ashyushye yo mu karere

Abanyarwanda mutuye USA cyane cyane iyo za Dallas, Austin na Houston muritonde. Muti gute?

FPR nyuma yo gusenyagurikira mu Rwanda Kagame ayigira umushinga yanyaze noneho igeze muri Diaspora isenyagurika.

Amakuru Rnc France ifite nuko Diaspora nyarwanda imaze kurambirwa itekinika rya FPR, mbere ambassade yajyaga yiyambaza abanyarwanda babarizwa hanze kuza gushyigikira gahunda za politiki y’u Rwanda ndetse ambassade igashoramo agatubutse kugirango ibikorwa bigende neza.

FPR ya Kagame yirengagije ko abanyarwanda bose babarizwa muri Diaspora nyarwanda bakomoka mumashyaka atandukanye ya politiki mu Rwanda.

Murwego rwo gushimuta kungufu abanyarwanda bari hanze y’u Rwanda bagashyirwa muri FPR kugahato ubu noneho FPR yo mumahanga yatangiye kwaka imisanzu yo gushyigikira FPR mu Rwanda.

Aya mabwiriza yaciye muri Bamporiki kugirango byitwe ko bitavuye munzego nkuru za FPR.

Mbere za Ambassade nizo zatangaga cash muri Diaspora ariko ubu ibintu byahinduye isura.

Ubu nokujya kureba Kagame aho aribujye nukwiyishurira bitandukanye cyane nambere kuko ambassade yatangaga imodoka bakakongereraho namafranga yiminsi muzabimaramo, niyo mpamvu za Rda day zitakiba.

Kagame afashe iki cyemezo cyo gusenya diaspora nyarwanda kubera ko ngo harimo abamubeshya ko bakorera FPR nyamara bakorera opoziyo imurwanya.

Amakuru dufite yizewe nuko haruburozi bwamaze kugezwa mubihugu by’Iburayi kandi bukazahabwa benshi.

Nukuvuga umunyarwanda utitabira ibikorwa bya FPR uko bikwiye agomba kurya ari menge.

Abanyarwanda benshi cyane babarizwa hanze bajyaga mu Rwanda baciye muri Uganda bakabonera uruhushya rubambutsa mu Rwanda barukuye muri Ambassade y’u Rwanda Kampala Uganda.

Ubu ibintu byarahindutse kuko Uganda itari nyabagendwa nka mbere, icyangombwa ambassade y’u Rwanda muri Uganda itanga ubu ntiwakigarukiraho usubira Uganda.

Diaspora nyarwanda 60% yakoreshaga inzira yari Uganda kubera ko bamwe nta nationalité zibihugu batuyemo barabona.

Kuri Kagame agoba gucungira abanyarwanda bo hanze muri FPR.

Utuzi twa Dany Munyuza dufite ubushobozi bwo kumara ukwezi kugeza kumyaka 5 biterwa nubwoko bwato.

Turaburira abanyarwanda bose kwitondera utubari, amakwe nibindi bibahuza, kwigengesera cyane mugihe ingoma ya Kagame iri mumarembera.

RNC France