Perezida Kagame na Mme bageze muri Mali muri “sommet Afrique-France”. Perezida Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame bageze i Bamako muri Mali aho kuri uyu wa gatandatu Perezida yitabira inama ya “Afrique-France” naho Madamu Jeannette Kagame akitabira inama y’abagore b’abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama. Iyi nama u Rwanda ntabwo rwaherukaga kuyitabira kubera umubano utaragiye uba mwiza hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa.
Perezida Kagame azitabira ‘Sommet Afrique – France’ kuri uyu wa gatandatu i Bamako
Iyi nama izahuriramo abakuru b’ibihugu bagera kuri 30 bo mu bihugu bikoresha igifaransa n’icyongereza.
Ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje kuri uyu mugoroba ko Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame bageze i Bamako muri Mali kwitabira imirimo y’izi nama izatangira kuri uyu wa gatandatu.
Mu 2007 Perezida Kagame ntabwo yitabiriye inama ya Afrique – France yabereye i Cannes mu Bufaransa kuko umubano wari wifashe nabi, ariko mu 2010 yarayitabiriye i Nice ku butumire bwa Perezida Sarkozy wagaragaje ko Ubufaransa bushobora kubana neza n’u Rwanda.
Mu 2013 u Rwanda rwitabiriye iyi nama ruhagarariwe na Mme Louise Mushikiwabo.
Iruhande rw’iyi nama, Mme Jeannette Kagame nawe azatanga ikiganiro mu nama izahuza abagore b’abakuru b’ibihugu bazayitabira ku buzima bw’imyororokere mu bangavu n’urubyiruko nk’uko byatangajwe n’ibiro bye.
Mme Jeannette Kagame azavuga ku nsanganyamatsiko y’iyi nama igira iti “Imihango myiza kandi y’umuco ku kurinda no kumenya ubuzima bw’imyororokere.”
Mu mezi ashize umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa wongeye kuzamba nyuma y’uko Ubutabera bw’Ubufaransa bwongera kuvuga ko buzakora iperereza ku rupfu rw’uwari Perezida Habyarimana mu 1994.
U Rwanda rukaba rusanzwe rushinja Ubufaransa uruhare rutaziguye mu gutegura no gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubufaransa nicyo gihugu gicumbikiye benshi mu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda mu 2014. Kugeza ubu kinase kuburanisha imanza ebyiri z’abaregwa ibi byaha, nta n’umwe ubikekwaho rurohereza mu Rwanda.
UMUSEKE.RW