Abanyarwanda mu Rwanda bashoboye barimo kuzinga utwabo bahunga u Rwanda kubera impamvu ebyiri. Impamvu yambere nikibazo cyi inzara imeze nabi mu Rwanda kubera ifungwa ry’imipaka y’u Rwanda. Impamvu ya kabiri ariyo ikomeye ituma abanyarwanda benshi barimo guhunga nukubera ubwoba bwi intambara.
Amakuru dukeshya ikinyamakuru cya Uganda Daily Monitor aravuga ko abanyarwanda bagize imiryango yabantu barindwi bavuye mu Rwanda bahunze izo mpamvu twavuze hejuru bigejeje mumuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge, murabo bantu harimo umugore utwite urihafi kubyara ndetse nutwana duto nababyeyi batwo.
Iyi miryango iravuga ko bahuze batinya kuzabona amaraso ameneka mu Rwanda kubera gutinya intambara.
Umuryango wa Croix-Rouge wahise ubaha umuryango wita k’umpunzi HCR ya Uganda maze berekeza munkambi y’impunzi.
Tugarutse kukibazo cyabano bantu bahunze urebye bafite ishingiro.
Reka tuvuge impungenge batewe ni intambara.
Intambara irashoboka mu Rwanda hafi 90% ugereranyije namakuru dufite.
Kagame kuruyu mugoroba yahindiye azamura muntera abasirikare bakuru, Jean Jacques Mupenzi wari Gen Maj agirwa Lt Gen yarakuriye imyitozo mukigo cya gisirikare Igabiro, agirwa umukuru wi Ingabo (Chief of staff) asimbura Lt Gen Jack Musemakweli wahise yoherezwa kuba umukuru wi Inkera Gutabara hamwe na Maj Gen Aloys Muganga wagizwe umukuru wi Ibimodoka byi Intambara.
Kurundi ruhande hari imitwe y’inyeshyamba irekereje gutaha kumbaraga, hari ndetse nibihugu bitabanye neza n’u Rwanda.
Aha niho tubona ko abanyarwanda bafite impamvu yo guhunga nacyane ko bazi intambara icyaricyo.
Imitwe y’inyeshyamba ikomeje kongera umubare wabayigana n’ibikoresho byi intambara, Kagame utava kw’izima arashaka intambara, ubona ko imbere atari heza.
Ubonye nanone ibihugu bitavuga rumwe na Kagame bihana imbibi nigihu cyacu ukareba ukuntu abakuru bibihugu barimo gusura ibigo bya gisirikare mubyukuri abanyarwanda bafite impamvu yo guhunga.
Soma inkuru ya Daily Monitor
https://www.monitor.co.ug/…/688334-5064556-i9dhw…/index.html