Site icon Rugali – Amakuru

ABANYARWANDA DUKWIRIYE KWITOZA KUBAHA UBUZIMA BW’ABANDI KUKO UMUNTU SI NK’IGITI UTEMA UMWAKA UTAHA KIGASHIBUKA

Yanditswe na Benito Kayihura

Nyuma yo kunanirwa guhisha burundu ko impunzi z’aba Congoman zarashwe zizira kwigaragambya, Leta, abakunzi n’abafana bayo cyane biganjemo intore badukanye urwitazo badefanda Leta ko ziriya mpunzi zarimo zitera amabuye abashinzwe umutekano maze nabo bakirwanaho barasa mu cyico. Ibyo ariko nanone ngo bikagomba kubera abandi isomo bagerageza kwigaragambya (Leta yo yita guhungabanya umutekano w’igihugu) nkimara kumva ibi nahise ntera agatima ku byabaye muri 59 noneho ndibaza nti: ESE NIBA GUTERA AMABUYE POLICE UBA UGOMBA KWICWA, GUKUBITA URUSHYI PEREZIDA WA REPUBULIKA, KUJYA GUTERA AMABUYE KU RUGO RWE, GUPANGA KUMUHITANA HAMWE N’ABANDI BAYOBOZI BAKURU BYO BYARI GUHANISHWA IKI?

Dusubire inyuma gato mu mateka

Muri 59 mu Rwanda hari umwuka mubi wari uhuriweho n’impande ebyiri zari zihanganye mu ntambara y’ubutita ( Guterana amagambo)

* Hari abahutu bari bibumbiye mw’ishayaka rya MDR Parimehutu bifuzaga ko ubwami bwavaho hakajyaho Repuburika maze bakagira uruhare mu kwitorera abayobozi nabo kdi bagahabwa imyanya mu butegetsi bagategeka kuko icyo gihe nta muhutu numwe wari mu butegetsi abatutsi bari barabwihariye 100% imyaka 400 yose.

* Hari kdi n’abatutsi bari bibumbiye mw’ishyaka rya Lunar ryashakaga ko Ubwami bugumaho Repuburika ikarorera ndetse ahubwo n’ababirigi bashakaga ko abanyarwanda bagira uruhare mu kwitorera ababayobora bakava mu Rwanda bakajya iwabo

KUKI ABATUTSI BATIFUZAGA REPUBURIKA?

Ku ngoma ya cyami abahutu bari abaja n’abagaragu b’abatutsi, barabahingiraga, bakabaheka batarwaye bakabakoresha imirimo ivunanye nta gihembo kdi bo bicaye. Ku makosa yoroheje bakabakubita ikiboko akenshi byavagamo ubumuga nyuma cyangwa ukaba wakwicwa ku maherere, ibyo byazaga byiyongera kuyindi gahunda igayitse y’ubuhake aho buri muryango w’umuhutu wagombaga kuba afite umututsi uwubereye shebuja yagombaga kuza guhingira mu gitondo we akajya guhinga mukwe ikigoroba ahinguye hanyuma bakazamuha inka, iyo yasazaga umwana we yaramusimburaga bikaba uruhererekane rw’abaja n’abahaka uko ibisekuru byasimburanaga, iyo umusore w’umuhutu yazamuraga ijosi akanga kujya guhingira aho ise yahatswe icyo gihe wa mututsi yarazaga agashorera inka zose ise na sekuru babaga bamaze kugira kuko bavugaga ko inka ari iza abatutsi umuhutu akayikesha gusa guhakwa ubuzima bwe bwose (Ubuhake nta contrat bwagiraga, iyo wabaga uhatswe wakomezaga guhingira no gukorera umututsi kugeza igihe upfiriye n’umwana wawe akazakorera umwana w’uwaguhatse mpaka apfuye nawe agasimburwa numwana we gutyo gutyo)

Muri 59 abahutu bake bari barashoboye kwiga batangiye gushinga za Muvoma zamagana ako karengane basaba ko iryo kandamizwa ryahagarara abanyarwanda bose bakareshya imbere y’amategeko ndetse n’abahutu bakagira uruhare mu buyobozi bw’igihugu, ibi rero abatutsi babyamaganiraga kure kuko byari gutuma nta muhutu uzongera kubaheka no kubahingira kdi ububasha bwo kwica no kunyaga uwanze kubumvira byari kuba birangiriye aho, si nibyo gusa kuko byari ibigaragarira amaso ko haramutse habaye amatora nta muhutu numwe ushobora gutora ko hagumaho ubwami bwabakandamizaga kdi abahutu nibo bari benshi icyo gihe kugeza na magingo aya, muri iyo minsi ni naho hadutse umugani uvuga ngo UWAHEKWAGA AGIYE KWIGENZA.

Kuberako ababirigi bari bakoronije u Rwanda icyo gihe bari bashyigikiye gusimbuza ubwami Repuburika, Kayibanda, Gitera, Mbonyumutwa n’izindi mpirimbanyi nabo bakaba bari bageze kure bacengeza mu baturage ibyiza Repuburika izabazanira harimo guca gahunda z’ubuhake, shiku n’ikiboko byazaga kwisonga kubangamira abahutu, abatutsi bari bamaze kubona ko ubwami bubacitse ariko badafite icyo babikoraho kuko ntibari bafite imbaraga zo kurwanya ababirigi, abiru bakoze inama nuko irangiye bashyira ahagaragara itangazo rivuga ko badashobora gusangira ubutegetsi n’abahutu kuko nta sano bafitanye uretse kuba ari abaja bo bakababera ba Shebuja.

Ni muri iyo minsi ubwo Mbonyumutwa yavaga mu misa yategewe mu nzira n’insoresore z’abatutsi zari zibabajwe nibyo navuze ruguru maze baramukubita http://mobile.igihe.com/…/ikiganiro-na-karekezi-wakubise-ur… umwe muri abo basore nuwitwaga Karekezi Pascal umusaza ugeze mu myaka 80 ufatwa ubu nk’intwari ku butegetsi bwa FPR. ntibyagarukiye aho gusa kuko haciye iminsi izindi nsoresore cyangwa se izo zamukubise n’ubundi zigaba igitero ku rugo rwa Mbonyumutwa zihatera amabuye, ibi biza bihurirana nuko hari hamaze kunozwa umugambi wo kwica Mbonyumutwa bamutegeye mu nzira ava mu nama yari yatumiwemo yaba Sous Chef bo muri Gitarama. NGIBI IBYATEYE ABAHUTU KWIRARA KURI BAMWE MU BATUTSI BARICA ABANDI BARATWIKIRWA ABANDI BACIRWA ISHYANGA.

Kubera umuruho n’akababaro Ubwami bwari bwari bwarateje abahutu bashobora kuba bariruhukije bumvishe ko noneho ibibazo byabo hari abantu babirimo bikaba bigiye gukemuka burundu noneho bakumva ko abatutsi bakubise ubibabereyemo ndetse bakaba bashaka no kumwica bakagira umujinya bakihorera ku batutsi cyane ko bari bagifite mu mutwe amahame ya cyami ko kwigomeka ku mwami bihanishwa igihano cy’urupfu ( Munyumve neza sindi kudefanda abicanyi, nge ndi kureba gusa impamvu zateye ibyabaye 59)

Twibukiranye ko icyo gihe hari hari amashyaka 2 ashingiye ku bwoko, mu yandi magambo hari hari Lunar y’abatutsi yaharaniraga inyungu z’abatutsi hakaba na MDR Parmehutu yaharaniraga ubwigenge bw’abahutu bari barashyizwe mu bucakara n’abatutsi akaba ari nayo mpamvu mw’izina ry’ishyaka hagaragaramo ijambo HUTU, amatora rero yarangiye Lunar y’abatutsi itsinzwe iyi akaba akaba ari nayo mpamvu ubutegetsi bwo kuri Repuburika abahutu bari biganje mu buyobozi , abavuga ko abahutu mbere ya 94 bari barihariye ubutegetsi bakwiye kubanza kureba impamvu naho ibintu byaturutse, nonese ko ishyaka ryabo ryatsinzwe amatora bagirango babahe imyanya muri Gouvernement no mu nteko by’ubusa? Ese hari umututsi waje muri Parimehutu cyangwa MRND bamwima umwanya? muri Demokarasi iyo utsinze amatora uha imyanya abagufashije nabo mw’ishyaka ryawe apana abo mwari muhanganye, nibyo rero byabaye nyuma y’ihirima rya Kalinga kugeza igihe inkotanyi zifatiye ubutegetsi, abavuga kwiharira bage bibuka ko ntacyabaye kinyuranyije n’amategeko, iyo ubwami budaheza abahutu mu butegetsi ntibunabagire abacakara yenda hari bubeho amashyaka ahuriwemo n’amoko yose bityo tukaba twirinze ibibazo byinshi byaje na nyuma gukurura Genocide.

Ngarutse rero kuri Leta ya Kagame iherutse kwica impunzi basangiye ubwoko ngo nuko zisabye ibiryo ( Kagame we abyita gutera amabuye Police) nabibutsa ko ari nayo ikunze kwamagana cyane ubwicanyi n’urugomo byakorewe abatutsi muri 59 ( yo ndetse ijya kure ikanavuga ko ngo Genocide aribwo yatangiye gutegurwa) nkabibutsa ko niba bumva ko kwica abateraga Police amabuye barakoze ibikwiriye n’abishe abateye amabuye Mbonyumutwa bakoze ibikwiriye

Ntago nkoze iyi nyandiko nshaka kudefanda abicanyi baba abahutu cyangwa abatutsi, ahubwo nyikoze nshaka kwerekana ko abanyarwanda hari amasomo abiri y’ingenzi yatunaniye gufata no kwigiraho kdi ari ingenzi cyane mu buzima, ayo masomo ni:

* Kwirinda kumena amaraso kuko umuntu adashibuka

* Icyaha ni gatozi ntitukazize abantu amakosa y’abandi

Abanyarwanda mbere yo kugera abandi inkota, intorezo, umupanga, ubuhiri, kubafunga akandoyi, kubatunga imbunda, kubagongesha ibikamyo, kubahanura ku ngazi, kubaminjriramo utuzi, cyangwa n’ubundi buryo bwose bwakoreshejwe ndetse nubu bugikoreshwa mu kwica abanyarwanda tuge dufata akanya twibaze mu mutima bucece tuti mbese nkuyu muntu ngiye kwica abaye ari Data, sogokuru, mukuru wange, mubyara wange, Tante, Maman wange, Marume cyangwa se undi muntu wa hafi mu muryango wange, urupfu rwe narwakira gute? Umuntu wese wishe umuntu uri gusoma iyi nyandiko (waba warabikoze n’amaboko yawe cyangwa waratanze itegeko bigakorwa) fata akanya utekereze ku bana wagize imfubyi n’umu Maman wagize umupfakazi? ibaze ubuzima bubi bw’ ubukene, inzara, kutiga no gusigara ari nyakamwe batakabaye barimo iyo bitaba wowe? ibuka ukuntu yagutakambiye agusaba imbabazi ariko uranga uramwica? ubuse koko iyo ubyibutse wumva utigaye? abakiri mu kazi ko kwica mw’izina ngo ryo kurinda ubusugire bw’igihugu muge mwibaza impamvu ba Shobuja bahitamo kubabwira ngo mwice abantu batagejejwe imbere y’ubutabera ngo bahabwe umwanya wo kwisobanura, ese mwe nta kibazo mubibonamo kwica umuntu mu gihugu kivuga ko cyakuyeho igihano cy’urupfu? niba se koko abo mwica baba ari adui kuki batagezwa mu nkiko ngo bakatirwe?

Icyaha ni gatozi kandi tugabanye inyota yo gukunda ubutegetsi dushyira ubuzima bw’abandi mu kaga:

1. Abatutsi bapfuye 59 bazize urushyi rwakubiswe Mbonyumutwa n’abatutsi gutsimbarara ku ngoma ya cyami

2. Abahutu bapfuye muri 90-93 bazize kwanga kuyoboka FPR no kuba abahutu baramenesheje abatutsi 59, ndetse no kubaganya ubwinshi bwabo ku batutsi

3. Abatutsi bapfuye 94 bazize ko bashyigikiye inkotanyi zishe abahutu muri 90 zikanica President Habyalimana amaze no kwemera gusangira ubutegetsi nazo

Ubwicanyi bwakorewe abanyarwanda ni bwinshi sinabuvuga bwose ngo mburangize gusa iyo ubyinjiyemo cyane usanga akenshi abantu bagiye bapfa mu gihiriri baraziraga ibyaha byakozwe nabo basangiye ubwoko cyangwa gutangwaho ibitambo kubera inyota y’ubutegetsi. Bikaba biteye isoni nk’abanyarwanda kubona dufite amateka mabi kdi ikibabaje ahora yisubiramo ariko ntibigire isomo bidusigira kugirango tuzarage abana bacu igihugu abayobozi n’abaturage bumva ko bashobora kubana mu mahoro, bagasaranganya ubutegetsi, ibintu byo kubaka igisirikare na Leta by’ubwoko bumwe bikaba amateka muri Gakondo yacu bityo kimwe n’abandi abanyarwanda bakajya bazira urw’ikirago (natural death) nk’abandi aho guhora twicana.

 
Exit mobile version