Site icon Rugali – Amakuru

Abanyarwanda dukeneye ibitaro n’amashuri, izo za hoteli zizaza nyuma

Kubaka hoteli yatewe inkunga na Perezida Kagame birenze ubushobozi bwa Muhanga. Ububyobozi bw’Akarere ka Muhanga buravuga ko hakiri imbogamizi kugira ngo hatangire kubakwa hoteli yatewe inkunga na Perezida Kagame mu myaka 14 ishize.

Mu mwaka wa 2003, ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga icyahoze ari intara ya Gitarama agasanga hari ikibazo cy’amahoteli make, yatanze inkunga ya miliyoni 10 ngo hubakwe hoteli.

Ikibanza cya hoteli cyaguzwe ku gasozi ka Binunga mu murenge wa Cyeza , ariko ntiyigeze yubakwa ahubwo hubatswe ibigega by’amazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice avuga ko ikibazo cyo kubaka iyi hoteli kirenze ubushobozi bw’Akarere ka Muhanga, kandi ko utundi turere twahoze mu ntara ya Gitarama dusa n’uturajwe ishinga n’indi mishinga itari iyo kubaka hoteli, bityo hakaba hagiye kwigwa uko abafite ubushake bakwihuza, imirimo igatangira

Yagize ati “Komine zamaze kuvaho hajyaho uturere, hari bamwe batakibona muri aka gace. Bivuze ngo turi gufatanya n’Intara kugira ngo habeho guhuza ibikorwa abiyemeza kugumamo bagumemo, cyangwa se bakavuga bati turashaka kubaka iz’iwacu, tugashaka abandi bakabikora…ni igikorwa mu by’ukuri kirenze akarere ka Muhanga.”

Uturere twari duhuriye kuri uyu muhsinga wo kubaka hoteli mu mujyi wa Muhanga ni Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza.


                                 Ibigega byubatswe ahari kubakwa hoteli

Meya Uwamariya Beatrice yongeyeho ko komite nyobozi nshya y’Akarere ka Muhanga igiye kwegera abari abayobozi b’uyu mushinga bakabasobanurira neza uko igikorwa cyari giteye n’ibishobora guhinduka bitewe n’ibihe.

Yagize ati “tugomba guhura na board yari iriho, bakatwereka aho igikorwa cyari kigeze, hari abari bamaze gutanga imigabane, kuko hashize n’iminsi numva hari n’ibyahindutse nk’imiterere ya hoteli n’ibiciro.”

N’ubwo umuyobozi w’Akarere ka Muhanga agaragaraza ko hari ubushake bwo kubaka iyi hoteli, nta gihe runaka avugira ko bizava mu magambo bikajya mu ngiro.

Muhanga ni umwe mu mijyi 6 yunganira Kigali, ariko abayituye n’abayigenda bahuriza ku kuba uyu mujyi ukennye mu rwego rw’ama hoteli dore ko ahari ateranga ane, na yo atari ku rwego rwo hejuru kandi adafite n’ibyumba bihagije.

Makuriki.rw

Exit mobile version