Site icon Rugali – Amakuru

Abanyarwanda bugarijwe n’ubukene none babuze n’ubushobozi bwokohereza abana babo mu mashuri

Ubukire bw’igihugu buboneka mu bagituye none mu Rwanda benshi nta FRW y’ishuri bafiteUmukene ntazohereza umwana we kw’ishuri. Ngiryo iterambere Kagame yirirwa aririmba. N’ukuri iterambere rigaragarira mu mibereho y’abaturage. Ubwo se niba u Rwanda rwarayogojwe n’inzara, umubyeyi akaba adashobora kuboan ayo kuaburira abana, azabona ayo kohereza abana kw’ishuri? Nyamara ni ikibazo gikomeye cyane mu Rwanda ureke Kagame akomeze yigambe ngo bageze kw’iterambere. Iterambere ritazagaburira abanyagihugu ni iterambere nyabaki? Iterambere ritazigisha abanyagihugu ni terambere nyabaki?

Abaturage barahinze ntibeza kandi ngo turi mw’iterambere. Hejuru yo kw’icwa n’inzara abana nabo bakabwira ababyeyi babo bati “muri ababyeyi babi kuko ntacyo mwakoze ngo tubashe kujya kwiga kandi dufite ubwenge.” Ngo kuri buri Murenge mu igihugu hose ngo hari gahunda yo gufasha abatishoboye cyangwa abadafite ubushobozi bagahabwa infashanyo ya leta. Byahe byo kajya!!! N’abashoboye kubona iyo nfashanyo usanga ataribo bayikwiye, muri make ihabwa abifashije kubera ari mwene wabo wa Gitifu cyangwa yaramuzaniwe na mucuti we.

https://www.youtube.com/watch?v=wh-gyebQons

Aho bibera bibi n’ibigo by’amashuri byigenga usanga byongeza minervalle bititaye kubabigana. Aho ikigo kivana minervalle ku bihumbi ijana kikabikuba kabiri ikaba ibihumbi maganabiri, biteye agahinda. Ibi byose birerekana uburyo uburezi bwazambye. Birerekana ko rya terambere bavuga riri mu Rwanda ari ntaryo.

Ngo ibyiciro by’ubudehe? Umuturage arabaza ati “nzaba mu kiciro cy’ubudehe cya gatatu na gitifu abe muri icyo kiciro cya gatatu ubu se turangana? Bamushyize mu kiciro cy’ubudehe cya gatatu ngo kubera aba munzu nziza ifite uruzitiro na portail kandi yarayubakiwe n’umushinga witwa World Vision. Ati “narinze kubakirwa inzu aruko nfite ubushobozi? Ni mwumve namwe aho ubudehe bugeze abaturage. Baratakambye ngo babahindurire ibyiciro bijyane n’ubushobozi bwabo ariko ubuyobozi bukomeza kubashishuriza ko batazaguma mururwo rwoguhindura burigihe kuko babikosoye inshuro nyinshi. Hano umuntu akibaza niba barabikosoye se kuki hakomeza kubonekamo ibibazo?

Ibyiciro bya Kagame, icyambere ari nacyo gikennye gikeneye ubufasha kibarirwamo abaturage bagera kuri miliyoni imwe n’igice, icya kabiri kikabamo abaturage bagera kuri miliyoni eshatu, icya gatatu kibamo abasaga miliyoni esheshatu n’aho ikiciro cyanyuma kitwa ko kirimo abaturage bifashije ngo kirimo abaturage batarenga ibihumbi icumi. Abo bari mu kiciro cya nyuma ni ka gatsiko ka Kagame kigwijeho umutungo w’igihugu. Igihugu gifite iterambere ariko kikaba gifite abaturage batarenga ibihumbi icumi bishoboye mu baturage basaga miliyoni cumi n’imwe? Ngaho mwiyumvire namwe!!!!

Ange Uwera

Exit mobile version