Iyo nsomye iby’abantu banditse ku mbuga nkoranyambaga nsanga bamwe bavuga ukuri koko. Uwavuze ko uwaroze abanyarwanda atakarabye ntiyabeshye. Iyo urebye uburyo birukanse inyuma ya Perezida Museveni igihe yanyuraga iy’ubutaka aza mu nama ya CHOGM I Kigali usanga bisekeje. Ariko ntawarenganya abanyarwanda, Kagame yabamaze abica abandi abarunda muri gereza.
Hari uwavuze ati “hasigaye impinja gusa kuko abakuru Kagame yabamaze ngo niyo mpamvu biruka inyuma ya Museveni bigira ibisekeramwanzi batazi ko barimo kwishimira urupfu!! Amamiiyoni y’abanyarwanda yapfuye kuva mu mwaka w’1990, Museveni abifitemo uruhare runini!! Ibi biragaragaza ko abanyarwanda bahobagiye birenze.