Ni byiza kuba umuyobozi wa KILIZIYA GATOLIKA yasabye imbabazi ariko yazisabye IMANA ISHOBORA BYOSE ntabwo yazisabye ABANYARWANDA cyangwa se LETA Y’U RWANDA ndabona ibyo PAPA yavuze ntaho bitaniye nibyo ABASENYERI bavuze mu munsi ishize. Ni imvugo irimo urujijo cyangwa se uburyarya?? Cyangwa se yavuze ibyo yemera kuba anavuga GENOCIDE RWANDAIS???? JENOSIDE Y’ABANYARWANDA iracyari imvugo ikoreshwa cyane n’abanyamahanga naho mu RWANDA tugatsindagira y’ABATUTSI…Haracyari IKIBAZO…????
ibuka yakagombye kwamagana ibi bintu ni gute papa asaba Imbabazi Imana aho kuzisaba abanyarwanda? kuki aterura ngo avuke ko Kiriziya yakoze genocide? usomye neza usanga biteye urujijo. Yewe no mu itangazo nasomye mu gifaransa ngo yavuze genocide rwandais aho kuba Genocide contre Tutsi. Ibuka rwose mugire icyo mubivugaho mutabiciye ku ruhande.
Source: Igihe.com