Site icon Rugali – Amakuru

Abanyarwanda benshi basanga Me Nzamwita yarishwe na leta ya Kagame ibigambiriye nkuko bigaragara muri ibi bitekerezo ku kinyamakuru Ukwezi.com

IBITEKEREZO 13
UWAYO Kuya 1-01-2017
ariko hariya hantu nta camera zihaba ngo batwereke video yafashwe ko mbona bikemura ibibazo twibaza cyane njya mbibona kubyabaye hanze iyo bashaka kumenya uko icyihebe cyaje rero bazane video tumenye ukuri kw’ibyabaye kuko kuvuga gusa ngo yashatse kugonga polisi nayo imuhagarika umutima ntibihagije kuki polisi ataba ariwe wasinze akabona nabi ?
DANY Kuya 1-01-2017

Ibi byose erega muvuga muratubeshya,ntabwo mwigeze mumuhagarika, nta nubwo yanze guhagarara,buriya wasanga imisanzu ye yagerwaga ku rushyi; kdi wend akaba yarigeze kongorera nk’inshuti ko atemera ko manda zihinduka. Ijambo MANDAT rishyize abatabarika mu kuzimu!!!

KONGWE Kuya 1-01-2017

Bene wanyu barakuriye nyamara bakujijije ubusa nabo ntibazatinda muri ubu buzima( Kuko mpamya ko uwaguhitanye nawe bazamuhitana, uhinduye abana bawe imfubyi nawe nuko bizamugendekera), None se mu rwanda ngo abantu turemeye tugiye kuzira indwara tutarwaye, tuzire kugwa kuri escalier!!!!!, Ngo twiyahuye, ….

ALBONVO Kuya 1-01-2017

Kalisa we, nuko utari wagira ibyago narimwe uko mwavutse mwese mukaba mukiriho na basogukuru bawe bakaba badashobora kukubwira uko gupfusha umuvandimwe bibabaza, ingingo 4 utanze hejuru uzazisuzume nugira amahirwe igapfusha umuvandimwe, icyo yaba azize chose. Imana izabiguhe vuba aha.

KA Kuya 1-01-2017

Tuve ku marangamutima! Polici y’u 🇷🇼 yisubireho rwose imaze igihe yica abantu ishinzwe kurinda, barangiza bakitwaza ngo babarwanyaga!🤔Umusivili wo mu Rwanda utunze imbunda ninde? Warwanya uyifite gute niyo waba uri ikihebe? None kwica amategeko y’umuhanda bivamo urupfu? Mwibuke undi barashe ngo yibye laptop ndetse n’abandi? Gusa abanyarwanda ndi turi ibicucu turabona kd turababara! Musigeho kuk muratera Imana itanga ubuzima agahinda

OLGA Kuya 1-01-2017

Ariko mwibogama mutaramenya ukuri nonese ko bavuga ko yishe amategeko yumuhanda ndetse agashaka no kugonga abashinzwe umutekano, bibaye aribyo wenda akaba yarabagonze ubu muba muvuga iki? Njye icyo mbona nugushyira ukuri nyako ahagaragara basanga koko police yararashe bidakwiye uwabikoze agahanwa naho niba ibyo bavuga ari ukuri nawe uri police ntakindi wakora nkucunze umutekano kukise batacyeka ko ari ikihebe gishaka guhungabanya umutekano

JOHN Kuya 1-01-2017

Polisi hari abayisuzugura bitwaje ibyo bakora birababje Ariko twasaba mwubahe buri wese iryo nisomo kuri buri wese

JOHN Kuya 1-01-2017

Polisi hari abayisuzugura bitwaje ibyo bakora birababje Ariko twasaba mwubahe buri wese iryo nisomo kuri buri wese

KALISA Kuya 1-01-2017

Ndibazako aba Vocats birengagiza amategeko agenga ubusugire bw’Igihugu mukurwanya iterabwoba nibindi bikorwa bihungabanya umutekano muri rusange.
1* Kuba Toy yarashakaga kwinjira kungufu abantu hitegurwa guhurira imbaga irenga 5000,

2* Kuba Toy yarashakaga kuvutsa ubuzima abashinzwe umutekano.

3* Kuba Police yararashe Toy nubwo ataricyo cyari kigenderewe cyane , kuko Hari hagenderewe kurasa Imodoka ariko twibuke ko urashe imodoka ntibyabuza a terrorist gukomeza objectif cyane ko warasa imodoka yuzuye explosives ukaba ntacyo uramiye.

4* Kuba public ivuga ko batarasa abasinzi, ndahamyako Police yatangaje iby’ubusinzi aruko bageze k’umurambo ndetse n’amakuru yabo basangiye. Bityo Police ntabwo yari kubimenya kuko ntabwo yariri kumwe nawe mutubari . Cg ngo ayitabaze ko yasinze ngo Yange kumufasha.

twihangane ntakundi.

MAX Kuya 1-01-2017

Abavoka nibasabe ko hakorwa isuzuma murambo(postmortem) nyaryo kandi ryigenga.Niryo rishobora gutanga amakuru ku bwoko bw’imbunda yakoreshejwe,umubare w’amasusu yarashwe,ibice by’umubiri amasasuyanyuzemo,range yari hagati y’umurashi na victim na position ya victim mu gihe yaraswaga.Ibyo byagaragaza koko niba yararashwe yarenze barriere nkuko bivugwa.Ikindi abo baganga banakora assessment ya scene of crime bareba uburyo imodoka yarashwe niba bijyanye ni results za postmortem.iyi investigation medicolegale yoroshye.ikibazo nsinzi niba abavoka babona a medical examiner ubishoboye kandi watinyuka kubikora.RIP Me Toy.Very sad!

MAX Kuya 1-01-2017

Abavoka nibasabe ko hakorwa isuzuma murambo(postmortem) nyaryo kandi ryigenga.Niryo rishobora gutanga amakuru ku bwoko bw’imbunda yakoreshejwe,umubare w’amasusu yarashwe,ibice by’umubiri amasasuyanyuzemo,range yari hagati y’umurashi na victim na position ya victim mu gihe yaraswaga.Ibyo byagaragaza koko niba yararashwe yarenze barriere nkuko bivugwa.Ikindi abo baganga banakora assessment ya scene of crime bareba uburyo imodoka yarashwe niba bijyanye ni results za postmortem.iyi investigation medicolegale yoroshye.ikibazo nsinzi niba abavoka babona a medical examiner ubishoboye kandi watinyuka kubikora.RIP Me Toy.Very sad!

UMWALI Kuya 1-01-2017

nibyo mukurikirane iby’urupfu RWA toy kuko natwe ntago dusobanukirwa uko umuntu yica amategeko y’umuhanda agahanishwa kwicwa,ESE ko ndeba abapolice bagiye kumara abanyarda,Aba bakwiye kwirukanwa mumurimo kuko baratumaraho abantu.urabona NGO barica umugabo mwiza di aya ni amaboko y’urwanda agiye

NTAHONTUYE Kuya 1-01-2017

Ndumva polici yurwanda iribumarabantu aho abishe amategeko yumuhandabise solution arukuraswa birababaje

Exit mobile version