Nyakubahwa president wa republika, nasabaga ko uyu mugabe Prof. Kalisa Mbanda yakwegura cg akirukanwa. mu maso yanjye sinkimubonaho ubunyangamugayo bwo kuyobora komisiyo y’igihugu y’amatora.
Komisiyo idufasha kuyoborwa n’uwo twese tudashaka kuko bidashoboka, ariko nibura tukayoborwa n’uwo abenshi bashaka. Iyo nshingano irasaba ubushishozi n’ubunyangamugayo jye ntakibona mu maso ya Prof. Mbanda, niyegure cg yirukanwe rero.
Ntakwiye kwirukanwa wenyine kandi n’undi wese wasebeje Diane shima RWIGARA akamubuza amahirwe yo kwiyamamaza amushinja gusinyisha abapfuye, uwo si inyangamugayo nagato, nibirukanwe niba bishoboka ko bakurikiranwa n’amategeko bikorwe.
Kuko bitagenze bityo, bamwe twatangira gukeka ko babikoreye kugukingira ikibaba ngo utsinde amatora bidaciye mu mucyo.
Bahati Mussa