Site icon Rugali – Amakuru

Abanyarwanda barishyuye – Perezida Kagame abwira abatanga serivisi mbi kandi bahembwa mu misoro

Perezida Paul Kagame yanenze abayobozi bimakaje gutanga serivisi mbi, ashimangira ko imvano yabyo ari imico mibi bashyize imbere, kuko bidashobora kuba ubushobozi buke cyangwa se kutumva ko ari ngombwa gutanga serivisi ziboneye.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu muhango wo kumurika uko imihigo y’umwaka wa 2019/20 yeshejwe no gusinya iya 2020/21. Mu mihigo y’umwaka ushize, akarere kaje ku mwanya wa mbere ni aka Nyaruguru kakurikiwe n’aka Huye na Rwamagana mu gihe Nyabihu, Karongi na Rusizi aritwo twa nyuma.

Imitangire ya serivisi ni kimwe mu byagarutsweho mu kiganiro cyatanzwe n’Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, agaragaza ko hari aho abaturage bajya gusaba serivisi, ugasanga nk’umuntu wagombaga kubafasha ararangaye, yibereye kuri telefoni.

Perezida Kagame yavuze ko gutanga serivisi mbi bidaterwa n’ubumenyi buke, ahubwo ari indi mpamvu irenze iyo yise ko ari imico mibi.

Ati “Ntabwo ari ikibazo cy’ubumenyi gusa, kumenya cyangwa kutamenya ngo abe aribyo biduha serivisi mbi aho tugiye, oya, hari n’imico mibi, imico mibi gusa. Hari igihe uba ugiye gusaba serivisi umuntu yibereye kuri telefoni atakwitayeho, ndetse aho akangukiye, yakubona akagomba kukubwira nabi, akakuka inabi nk’aho ari wowe uri mu makosa. Icyo ntabwo ari ikibazo cy’ubumenyi buke, cy’amikoro make. Ni ikibazo cy’imico mibi gusa.”

Perezida Kagame yavuze ko hari ubwo umuntu adatanga serivisi nziza, akongeraho no kuka inabi cyangwa se kumva ko hari icyo bamugomba mu buryo bwihariye, kugira ngo nabo babone icyo bakeneye.

Ati “Ntabwo aba bantu bagomba kugira icyo bakwishyura. Abanyarwanda kugira ngo babone serivisi nziza, zizwi, nta kintu bagomba kukwishyura. Barakwishyuye kera, abanyarwanda barishyuye kuko nibo bishyura imisoro, nibo bishyura imisoro tuvanamo amikoro yo guhemba abakwiye kuba batanga serivisi. Barakwishyuye, urajya kongera kubasaba ayandi yo kugira gute?”

Perezida Kagame yavuze ko ibindi bidindiza ibikorwa, hari ukuvuga ngo “hari za tekiniki zigomba gukoreshwa, zitonderwa”. Yavuze ko bene izo tekiniki zishobora guhindurwa kuko zo ubwazo atari iherezo, ahubwo ikiba gikenewe ari serivisi nziza.

Ati “N’amategeko, akorwa kugira ngo ibintu bikorwe neza uko bikwiye. Ariko ntabwo agiraho gutinza ibintu cyangwa kugira ngo bidakorwa. Oya. Hari ubwo rero abantu basobanura amategeko, bakabikora baganisha kugira ngo ibintu bidakorwa aho kugira ngo igisobanuro cyayo kibe kugira ngo ahubwo ushobore gukora ibintu neza ahubwo binihuse.”

Yavuze ko hari ubwo abantu bitwaza amategeko, kugira ngo hagire uwumva ko kuba byatinze bagomba kugira icyo bibwira kigomba gushimisha umuntu cyangwa se kumugusha neza.

Ati “Tugomba kumukomakoma, tukanyura hirya, tukamutura, tukamusenga kugira ngo agubwe neza. Icya mbere umuyobozi akwiriye kuba akora cyangwa umuntu wese ushaka gukemura ikibazo, shakisha uburyo icyo kintu cyakorwa vuba, neza kandi ukumva ko bishoboka aho kugira ngo uhere mu gushakisha uburyo cya kintu kitakorwa.”

 

Perezida Kagame yasabye abayobozi guca ukubiri n’umuco mubi wo kurangwa na serivisi mbi

Yavuze ko hari ubwo abantu bahera mu gushaka ikintu cyatuma ibyo bagombaga gukora bitinda, aho kwita ku mpamvu zatuma ahubwo byihuta kurushaho. Kuri we ngo niho abantu rimwe na rimwe bitwaza amategeko, gusa ngo si ko buri gihe ibyo baba bavuga biba ari ukuri.

Ati “Nta tegeko ribereyeho kugira ngo ikintu kizima kidakorwa cyangwa se utagikora wihuse […] umuntu akakubwira ngo kubera ko watindije ibintu cyangwa utabikoze, akakubwira ngo ibi bintu bishaka kwitonda. Kwitonda bivuze iki? Igihe bitwara mu kwitonda ni ikihe? Kwitonda bisobanuye kureba ko ibyangombwa byose bikwiye kubahirizwa, byubahirijwe.”

Perezida Kagame yavuze ko hari imihigo imwe itaragezweho ku mpamvu zidasobanutse zirimo kuba inzego zitarakoranye neza uko bikwiye, cyangwa se ugasanga abandi bibagiwe gukora igenamigambi ry’ibyo bazakora.

Ati “Niba ari ukuvuga ngo ibyo gukora igenamigambi birangora ntabwo mbyumva neza, uri umuyobozi, ibyo twabikubabarira, izo ntege nke twazikubabarira. Ariko icyo udashoboye icyo aricyo cyose, hari undi ugishoboye.”

“Icyo ntashoboye, nashakisha abagishoboye, abacyumva kundusha nkabasaba ko bagikora, bakinkorera cyangwa se tugikorana, niba bashaka ko mbishyura, nicyo ya ngengo y’imari ivuze […] kuko nta muntu ushoboye byose.”

Perezida Kagame yasabye abayobozi gushyira imbere inyungu z’abaturage, bagaharanira no kubaha serivisi nziza kuko aricyo baba babagomba.

Perezida Kagame ubwo yageraga i Nyagatare. Aha yaganiraga na Perezida wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin; Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa; Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Nteziryayo na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente

 

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango ubwo baririmbaga indirimbo yubahiriza igihugu mbere yo gutangira igikorwa nyir’izina

 

Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu

 

Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, Dr Mutimura Eugène, akurikiranye impanuro z’Umukuru w’Igihugu

 

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, akurikiye impanuro z’Umukuru w’Igihugu

 

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa

 

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ubwo yamurikaga uko uturere twesheje imihigo

 

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, ubwo yashimirwaga kuba akarere ayoboye karaje ku mwanya wa kabiri mu kwesa imihigo

 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yashimiwe ko akarere ke kaje ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo

 

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimiwe ko akarere ke kaje ku mwanya wa gatatu mu kwesa imihigo

 

Perezida Kagame yasabye abayobozi gushyira imbere inyungu z’abaturage kurusha ibindi byose

 

Izindi nkuru wasoma bifitanye isano:

 Abayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu berekeje i Nyagatare mu muhango w’isinywa ry’imihigo (Amafoto)

 Perezida Kagame yakebuye abayobozi barebera ibintu bipfa, atanga ingero ku byo yabonye i Musanze n’i Kigali

Akarere ka Nyaruguru kaje ku isonga mu mihigo ya 2019/20, Rusizi iba iya nyuma

Amafoto: Niyonzima Moise

Exit mobile version