Site icon Rugali – Amakuru

Abanyarwanda bari guhigwa bukware muri Bénin kubera ubucuti Kagame afitanye na Patrice Talon

Umunyarwanda mu gihugu cya Bénin arimo guhohoterwa bikabije. Mugihugu cya Bénin hamaze iminsi habaye amatora y’ibanze ariko perezida uriho Patrice Talon biravugwa ko yibye amatora opoziyo itarimo kuvuga rumwe nawe.

Muri 2016 uyu perezida wa Bénin yasuye u Rwanda kubutumire bwa Kagame bwarimo ubucabiranya, perezida Talon yemerera u Rwanda ko Rwandair izajya ikorera ingendo mugihugu cye byongeye ahita atangaza gukuraho viza kubanyarwanda.

Kagame ngo yamuhaye ingabo zimurinda, ibi abaturage ba Bénin babimenye ntibabishimye.

Nyuma yayo masezerano abanyarwanda bahise bayoboka igihugu cya Bénin kubwinshi.

Kubera ikibazo cyo kwiba amajwi bikababaza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Patrice Talon, guhera kuruyu wa 01/05/2019 mumurwa mukuru Cotonou ibintu bimeze nabi cyane.

Abanyarwanda barimo gutwikirwa amabutiki ariko bayasahura, hari impungenge ko bashobora gutangira kubica urubozo kubatwika cyangwa kubatema.

Intero ntayindi nuko badashaka abanyarwanda mugihugu cyabo ngo kuko aribo babakururiye ibibazo.

Rnc France iratabariza abanyarwanda bari mugihugu cya Bénin isaba ko irijwi ryagera kure cyane hashoboka maze umunyarwanda ntazire Kagame.

RNC France

Exit mobile version