Nimuhorane Imana !
Abanyarwanda barenga ibihumbi 200 bafite uburwayi bwo mu mutwe batewe n’ibiyobyabwenge, urumogi ruraca ibintu mu urubyiruko. Byatangajwe kuri uyu wa kane 10/10/2019 ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuzima bwo mu mutwe, igikorwa cyabereye mu Karere ka Nyamagabe.
Umuyobozi muri RBC w’ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe, Dr Kayiteshonga Yvonne, yavuze ko ubushakashatsi bakoze mu mwaka wa 2018 bwaberetse ko umubare w’Abanyarwanda bafite uburwayi bwo mu mutwe uri hejuru bidasanzwe. Yatangaje ko «nk’indwara y’agahinda gakabije (depression) abantu barenga 12% by’Abanyarwanda bose bayirwaye.”
Bavandimwe, Kagame we ati “Abanyarwanda barishimye !” Urubyiruko batsindagira mu mashuli akosha bakarushukisha amanota rudakwiye rwasohoka rugasanga akazi gafite bene ko, urwo rubyiruko rumara kubura epfo na ruguru rukiyahuza ibiyobyabwenge.
Benshi mu bacikacumu bahatiwe gutunga agatoki no kurimbura abaturanyi babo nyuma bisanga batakigira kivurira, bagombye kwimuka shishitabona abenshi birunze mu mujyi aho babona ibizunguruka bashonje, ngabo rero abokamwe n’icyo kirwara cy’« agahinda gakabije (depression)».
Nimuze dutyaze ubwenge n’ubutwari kandi duhuze ingufu tuvane u Rwanda rwacu mu mageza n’amakuba cyakururiwe na FPR-Inkotanyi.
Dr Biruka, 11/10/2019