Kagame ajyari na banyarwanda, banyarwanda bakikufa na nja yeye ajyari!!! Kagame ntiyitaye kubanyarwanda, abanyarwanda bakicwa n’inzara we ntacyo bimubwiye!!! Ahubwo amafaranga y’igihugu arayashora mu bintu bimuhaye agaciro we ubwe ngo amahanga abone ko yateje igihugu imbere. Byahe byo kajya! Ko UBUKENE N’INZARA binuma mu Rwanda. Abaturage barakennye, nk’aho yarebye icyateza imbere abaturage ari mu kwiteza imbere.
Ngaho ngo agiye kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzatwara amafaranga akayabo akaba ari ntayo afite ubu akaba aribwo atangiye kuyasabiriza. Ngo ntiyasabiriza avuga ko abanyarwanda bashonje kuko yemeje amahanga ko u Rwanda nta kibazo mu mibereho y’abaturage barwo. Abanyarwanda baricwa n’inzara, abanyarwanda baricwa na malaria, abanyarwanda ubushomeri bubageze habi, abanyarwanda baratotezwa n’ugerageje gucuruza ngo arebe ko yabaho bamuca imisoro iruta igishoro, abanyarwanda barafungwa umusubizo niba hari ugize ngo arebe ko yazunguza agataro panda gari irara imurahuye. Abahinzi b’ibirayi bararira ayo kwarika Kagame n’agaco ke barimo baratera igihombo. Ubu se mvuge iki ndeke iki? Ni ibibazo byinshi byugarije abanyarwanda kuri iyi ngoma ya Kagame.
Abantu bamaze iminsi bibaza icyo iyo gari ya moshi izatwara, ko Kigali se itahinda nka Kampala, Dar-es Salaam cyangwa Nairobi se? Igihugu cyacu kingana nk’igipfunsi arareba agasanga gari ya moshi ariyo yibanze mu guteza imbere u Rwanda? Cyangwa ni kwa kwigana no kwisimbukuruza ngo arebe ko yareshya n’abo bari kumwe. Mu kinyarwanda baravuga ngo “ingendo y’undi iravuna”, mu mbarire nkoreshe uno mugani kuko nawo n’ikinyarwanda ngo “wikanira umugisha w’undi ukannya ibuye”.
None ngo uruganda rukora imodoka za Volkswagen rwatangiye kubakwa mu Rwanda usibye gukora imodoka ruzashyiraho n’uburyo bwo kuzisangira. Bagiye gukorera igeragezwa ku banyarwanda. Ese abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kuba bagura imodoka ni bangahe? Reka ba nyiruruganda bazisange byabagendekeye nkaba nyiri amahoteri yo mu Rwanda yafunze imiryango yazo kubera kubura abakiriya. Imitekerereze ya Paul Kagame sinzi uko imeze rwose. Niba yarikomye ibihugu by’abaturanyi akaba nta na kimwe gifitanye umubano umeze neza n’u Rwanda, iyo gari ya moshi n’izo modoka bizakoreshwa n’abanyakigali gusa ko aribo bafite amafaranga? Harya Kigali ituwe n’abaturage bangahe? Abaturage batarenze miliyoni imwe? Ubwo zizgurwa na Kagame n’umuryango n’agaco ke.
Ngiyo Singapore y’Afurika
Ange Uwera