Site icon Rugali – Amakuru

Abanyarwanda bakomeje kuzira akarengane bazira abavuzi ba Rumashana!

Ruhango: Rurambikanye hagati y’abaganga n’umukecuru bahaye imiti y’ubukana bwa SIDA atayirwaye. Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018, nibwo mu karere ka Ruhango hatangiye kuburanishwa urubanza Ubushinjacyaha buregamo abaganga bahaye imiti igabanya ubukana bwa SIDA umukecuru witwa Nirere Venantie, akamara imyaka irenga itatu afata iyo miti kandi nta gakoko gatera SIDA afite none ngo iyo miti ikaba yaramugizeho ingaruka zikomeye.

Ni urubanza umuryango w’uyu mukecuru uvuga ko bategerejemo ubutabera kuko ibyakorewe umubyeyi wabo ari ibintu bidakwiye kwihanganirwa.

Nirere Venantie, ni umukecuru w’imyaka 82 y’amavuko kuko yavutse mu 1936. Atuye mu murenge wa Mbuye wo mu karere ka Ruhango, akaba yaramaze imyaka irenga itatu ahabwa imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA, nyamara byaje kugaragara ko ari muzima nta bwandu bwa SIDA afite, gusa imiti yafashe we n’umuryango we bakagaragaza ko yamugizeho ingaruka zikomeye.

Nyuma yo kubona iki kibazo, bagishyikirije ubugenzacyaha nabwo bubishyikiriza Ubushinjacyaha dosiye iregerwa urukiko, iburanishwa rikaba ryarabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018, aho abaregwa ari umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Kizibere witwa Kantengwa Ernestine, hamwe n’abakozi ayobora barimo Nyiramisago Francine na Nyiragaju Vasta.

Aba bakozi barimo ukora mu isuzumiro ndetse n’ukora muri serivisi zo gutanga imiti igabanya ubukana bwa SIDA, bakaba bashinjwa kuba umwe yarabwiye Nirere Venantie ko yanduye agakoko gatera SIDA kandi ari muzima, undi nawe agahita amutangiza imiti, nyuma baza no kuvumbura ko bibeshye bagakomeza kuyimuha bazi neza ko ari muzima.

Ubushinjacyaha bwo bugaragaza ko mu mpamvu zigaragaza ubushake bwo gukora icyaha, harimo kuba abaregwa barahaye urega imiti igabanya ubukana bwa SIDA ntayo arwaye kandi bakayimuha babanje kumupima, bakemeza ko yanduye bakamuha imiti bazi neza ko ishobora kumugiraho ingaruka mbi kuko nyuma yaje gukurizamo ingaruka z’ubundi burwayi.

Ubwo iburanisha ryari rimaze akanya ritangiye, Kantengwa Ernestine uyobora ikigo nderabuzima cya Kizibere yasabye umucamanza ko urubanza rwasubikwa maze bakazagaruka kuburana MINISANTE yaboherereje umunyamategeko ubunganira. Uyu uri muri batatu baregwa kandi yanavugaga ko urugaga rw’abaforomo narwo ruzaboherereza umunyamategeko bakaburana bunganiwe nk’uko amategeko abiteganya. Umucamanza yabajije umushinjacyaha niba byakwemerwa cyane ko bari babisabye bakererewe kuko ubusanzwe bisabwa mbere yo kuburana, maze umushinjacyaha arabibemererera urubanza rwimurirwa tariki 6 Gashyantare 2019.

Habinshuti Bonaventure, ni umuhungu wa Nirere Venantie akaba ari na we umukurikirana cyane ko ageze mu za bukuru. Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Ukwezi.com yasobanuye uko ibyakorewe umubyeyi we byagenze. Yagize ati: “Umubyeyi wanjye yagiye kwivuza bisanzwe bamubwira ko arwaye SIDA bamushyira ku miti yamazeho imyaka itatu n’igice. Amaze kuremba byo kuba yakoherezwa gukurikiranirwa kuri hopital (ku bitaro) nibwo abaganga bamubwije ukuri ko ari muzima barangije bamwaka ka ga code ke (agafishi kariho nimero yivurijeho) bati taha uri muzima. Nyuma nkibimenya nakoze iryanjye perereza ndanamupimisha koko nsanga ni muzima uretse ingaruka zikomeye zatewe n’iyo miti. Namwohereje ku kigo nderabuzima yafatiragaho iyo miti ngo bamuhe code ye aho kuyimuha barampamagara bambaza icyo tuyishakira, ikarita barayimwima burundu. Nashatse umunyamategeko tujyanayo amakuru barayatwima n’ibyo yivurijeho banga kubiduha.”

Habinshuti Bonaventure akomeza agaragaza ko nyuma y’ibyakorewe umubyeyi we, ikigo nderabuzima cyageretseho no kubima uburenganzira bwabo ngo bikurikiranire ikibazo. Avuga ko nka tariki 19 Mata 2018, Nirere Venantie yirirwanye n’abakozi b’ikigo nderabuzima barimo n’umuyobozi wacyo, abasaba gusa ko bamuha agakarita ke kaba kariho code y’ifishi bakakamwima kandi ari uburenganzira bw’umurwayi wese gutunga agakarita k’ifishi.

Ikindi gihe hari tariki 14 Gicurasi 2018, umukecuru ari kumwe n’umwunganira mu mategeko ndetse n’uyu mwana we Habinshuti Bonaventure, bageze ku kigo nderabuzima bagasanga mu biro hari uwungirije umuyobozi w’ikigo nderabuzima bamusaba ibyo umurwayi yivurijeho bakabimwima, banahamagara umuyobozi akababera ibamba.

Habinshuti Bonaventure agaragaza ko icyo bakeneye ari ubutabera, ariko na nyuma bakaba bateganya kuzaregera indishyi kubera ingaruka zikomeye zatewe n’ibyakorewe umubyeyi we kandi bakaba barabikoze nkana kuko bamenye ko ari muzima bagakomeza kumuha imiti igabanya ubukana bwa SIDA bazi neza ko ari mibi ku muntu udafite agakoko gatera SIDA.

Ingingo y’154 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda igjra iti: “Umuntu wese utera undi indwara cyangwa kudashobora kwikorera umurimo, amuhaye abishaka, ariko atagendereye kwica, ikintu gishobora kwica cyangwa ibintu n’ubwo bitagira ubushobozi bwo kwica, bifite nyamara ubushobozi bwo gushegesha ubuzima, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Igihe icyo kintu gitanzwe giteye indwara idakira, ukudashobora kwikorera umurimo burundu, ukudashobora gukoresha na busa urugingo rw’umubiri, igihano kiba igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’hazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).”

Ukwezi

Exit mobile version