Site icon Rugali – Amakuru

Abanyarwanda Bakomeje Kubuzwa Kwambuka muri Congo ku mipaka ya Rusizi ya 1 n’iya 2

Iminsi ine irarumanye Abanyarwanda bakoreshaga imipaka ya Rusizi ya 1 n’iya 2 bajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batemererwa kwambuka ku ruhande rwa Congo.

Ukigera kuri iyi mipaka uko ari ibiri urasanganirwa n’abaturage biremye mu matsinda mato mato ku ruhande rw’u Rwanda, ubona ko bashobewe.

Iki kibazo kigitangura ku wa kane w’icyumweru gishize haherewe ku bambukaga bakoresheje indangamuntu, ariko kuri ubu icyangombwa cy’inzira cyose waba ukoresha, upfa kuba uri Umunyarwanda, gutambuka ku ruhande rwa Congo ntibishoboka.

Ku rundi ruhande ariko Abanyekongo bava iwabo bajya i Rusizi cyangwa bava i Rusizi bataha bo baratambuka ku mipaka yombi nta nkomyi; igikomeje gutera urujijo abaturanyi babo bo ku ruhande rw’u Rwanda bamaze iminsi ine bakumirwa.

Kugeza ubu imvano y’uku gufunga imipaka ku baturage b’uruhande rumwe iracyari urujijo; inzego z’ubutegetsi ku rwego rw’akarere ka Rusizi zabwiye Ijwi ry’Amerika ko nazo iki kibazo cyarenze ubushobozi bwazo, uretse kugitangira raporo mu nzego nkuru z’igihugu nta kindi zarenzaho.

Nubwo iki kibazo kimaze iminsi igera kuri 4 gihari, ubuyobozi bukuru bw’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda bwabwiye Ijwi rya Amerika ko ntacyo burakimenyaho.

Ihungabana ry’urujya n’uruza ku mipaka ya Rusizi ya 1 n’iya 2 u Rwanda ruhana na Congo ku ruhande rw’intara ya Kivu y’Amajyepfo rije rikurikira igabanuka rikabije ry’Abanyarwanda bambuka imipaka u Rwanda ruhana n’icyo gihugu ku ruhande rw’akarere ka Rubavu biturutse ku cyorezo cya Ebola cyagaragaye mu mujyi wa Goma.

Amakuru twamenyeye kuri iyi mipaka yombi ni ay’uko kuri ubu Abanyekongo bafite ibyangombwa bigaragaza ko baturuka muri Teritwari ya Mwenga, nayo iheruka kugaragaramo abarwayi 2 ba Ebola ku ruhande rwa Kivu y’Amajyepfo batarimo kwemererwa kwinjira mu Rwanda.

Icyakora biragoye kwemeza niba iyo yaba ari yo mvano yo gukumira abanyarwanda kwinjira ku butaka bwa Kongo.

https://www.radiyoyacuvoa.com/a/abanyarwanda-bakomeje-kubuzwa-kwambuka-muri-congo-/5048187.html

Exit mobile version