Site icon Rugali – Amakuru

Abanyarwanda bageze aho kurya imbwa mu gihe abazungu batanga umuceli Kagame akawanga ngo yishakira amafanga!

Ngoma: Abagabo babiri baguwe gitumo barimo kubaga imbwa yo kurya kandi ngo si ubwa mbere. Umugabo witwa Dushimimana Samedi na mugenzi we bakomoka mu mudugudu wa Nyamata, mu kagari ka Muhurire, Umurenge wa Rurenge ho mu Karere ka Ngoma, bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera ho muri aka Karere, bakaba barafatiwe mu cyuho barimo kubaga imbwa bivugwa ko bari bagiye kuyirya cyane ko uyu Samedi atari ubwa mbere afashwe abaga imbwa dore ko ngo ari ibintu akomora ku mubyeyi we.

Aba bagabo bombi babonywe n’abaturanyi babo mu gihe bari barimo kubaga iyi mbwa mu rugo rw’uyu Samedi, hanyuma bihutira kubibwira ubuyobozi bw’akagari burabafata bubashyikiriza inzego z’umutekano.

N’ubwo uyu Samedi atariwe wafashe iyi mbwa ariko Abaturanyi b’uyu Samedi bavuga ko asanzwe abaga imbwa banavuga ko ashobora kuba azicuruza n’ubwo batabyemeranywaho n’ubuyobozi bw’aka kagari ka Muhurire uyu mugabo yari asanzwe atuyemo.

Umwe mu baturanyi ba Samedi yagize ati “Uyu munsi afashwe ni uwa gatatu, ubwa mbere bigeze kumufata yabaze imbwa y’abandi, ubwa kabiri nibwo bamufashe bamuzamura ku murenge bamwambitse umutwe w’imbwa n’uruhu rw’imbwa y’umukara n’indi y’umutamu mbese ni umuco asanganywe wo kubaga imbwa akazisangira n’abandi akanazigurisha zimwe”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Muhurire Ndizera Patrick, yabwiye TV1 ko n’ubwo atari ubwa mbere uyu Samedi afashwe yabaze imbwa, amakuru y’uko yaba azigurisha abandi yo ntayo bazi nk’ubuyobozi.

Yagize ati “Amakuru ahari ni uko umubyeyi wa Dushimimana Samedi yari umupfumu, uyu muhungu we akaba rero abikora mu buryo bw’imihango y’abapfumu cyangwa guhamura n’ubwo Leta itabyemera ariko kuvuga ko yaba azibaga akazigurisha abantu byo ntabwo tubizi”

Aganira n’Ikinyamakuru Ukwezi.com ku murongo wa telefone, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba IP Kayigi Emmanuel, yagize ati “Abo bagabo nibyo koko bari mu maboko ya Polisi ariko mu by’ukuri kubaga imbwa bagamije kuyirya nta cyaha gihanwa n’amategeko gihari ariko ni ibintu bihabanye n’umuco nyarwanda, impamvu bafashwe rero ni ukugirango turebe niba koko kuba barafashwe babaga imbwa nta bandi bantu baba baragiye bazigaburira cyangwa turebe niba koko nta kindi cyaha gishamikiyeho cyabahama”

Ukwezi.com

Exit mobile version