Site icon Rugali – Amakuru

“Abanyarwanda babe baretse kujya muri Uganda …” Amb Nduhungirehe – UMUSEKE

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye Umuseke ko n’ubwo u Rwanda na Uganda byasinye amasezerano arimo ingingo y’uko ibihugu bisubukura ibikorwa byo guhahirana, ngo ntibivuze ko Abanyarwanda bagomba gutangira kujyayo. Ngo babe baretse abahafungiwe bitanyuze mu mategeko babanze bafungurwe.

https://youtu.be/NQ6rZo8cjd0

Minisitiri Olivier Nduhungirehe asaba Abanyarwanda kuba baretse kujya muri Uganda kugeza igihe abafungiyeyo mu buryo budakurikije amategeko bazafungurirwa

Nduhungirehe avuga ko n’ubwo amasezerano yasinywe kuri uyu wa Gatatu i Luanda muri Angola agamije gusubiza ibintu mu buryo, ngo ikiza kurushaho ni uko Abanyarwanda bafungiye muri Uganda mu buryo avuga ko budakurikije amategeko babanza bagafungurwa.

Ibi ngo byatuma n’abandi Banyarwanda babona ko ibintu byasubiye mu buryo bakajya muri Uganda nta nkomyi bagakora imirimo yabo itandukanye.

Ati: “None se twabwira Abanyarwanda gusubira Uganda kandi abafashwe ku buryo butemewe n’amategeko batarafungurwa? Nibabanze babafungure, ibindi bizakurikira.”

Amb. Nduhungirehe avuga ko ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda atari icy’umupaka ahubwo ko ari icy’umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda batuye muri Uganda.

Yagize ati: “Ariko ikibazo ntitukakigire icy’umupaka. Ikibazo mbere na mbere ni icy’umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda batuye Uganda. Icyo kibazo nigikemuka, n’ibindi bizakemuka.”

Olivier Nduhungirehe avuga ko ibikubiye mu masezerano yasinyiwe i Luanda bisobanutse kandi ko abayasinye buri ruhande rufite icyo rusabwa.

Ngo nibyubahirizwa bigashyirwa mu bikorwa cyane cyane ibikubiye mu ngingo ya a), b) na c), umubano uzagaruka mu nzira nziza hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ingingo ya mbere agaka ka ‘a’ kagira kati: “buri gihugu kigomba kubaha imipaka n’ubusugire bw’ikindi kandi hakirindwa guhungabanya ubusugire bw’ibihugu bituranyi.”

Agaka ka ‘b’ kagira kati: “buri gihugu kigomba kwirinda ibikorwa byahungabanya umutekano w’ikindi cyangwa icyo bituranye, kikirinda ibintu byose byatuma kigaragara mu ishusho yo guhungabanya ikindi, kandi kikirinda gutera inkunga y’amafaranga, ibikoresho…umutwe cyangwa imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya ikindi bihuriye kuri aya masezerano.”

Agaka ka ‘c’ k’iyi ngingo kavuga ko “buri gihugu kigomba kubahiriza uburenganzira bw’abaturage b’ikindi gihugu ariko bakibamo cyangwa bagikoreramo imirimo runaka bagataha iwabo, bagahabwa uburenganzira hashingiwe ku mategeko agenga igihugu batuyemo cyangwa bakoreramo.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

https://www.umuseke.rw/abanyarwanda-babe-baretse-kujya-muri-uganda-amb-nduhungirehe.html

Exit mobile version