Imibare Itangwa na RSSB iragaragaza ko 81% by’abanyarwanda bamaze kugira ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa mituweli wa 2015-2016, Rubavu ikaba ari yo iza ku mwanya wa nyuma mu bwitabire ku kigero cya 69,51%.
Dr Hakiba Solange ,Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibigenerwa Abanyamuryango ba RSSB yatangaje ko umwaka wa mituweli usoje ubwitabire mu bwisungane mu kwivuza mituweli buri ku kigero cya 81,68% hakaba hari uturere twageze hejuru ya 90% naho utundi tukaba turi muri 60%.
Yagize ati “Hari uturere twageze hejuru ya 90 % hari n’utundi usanga ubwitabire busoje buri hasi cyane.
Akarere ka Kicukiro ni ko ka mbere gafite 95,10%, Kamonyi iza ku mwanya wa kabiri ifite 93,71%, Gasabo ifite 92,49% , Gakenke 91,91% naho Gicumbi ikagira 91,46% utwo ni uturere dutanu twa mbere.
Mu turere twaje inyuma harimo Rubavu iri ku kigero cya 69,51%, Nyanza ifite 69,65, Nyaruguru ifite 70,91, Ruhango 71,43 na Nyamagabe ifite 72,20%.
Dr Solange avuga ko bisaba ubufatanye kugira ngo abaturage bakomeze basobanukirwe ibyiza by’ubwisungane mu kwivuza aho kumva ko ari ukubaremerera
Ati” Hari abaturage bumva ko bagomba kwishyura ubwisungane mu kwivuza ari uko barwaye, ni byiza kubumvisha ko ubwisungane bugomba gutangwa kare kandi na buri wese kuko indwara itera idateguje.”
Nyuma yo kwemeza ko umubare wa 81% w’abafite ubwisungane udahagije, batangaje ingamba zigiye gukoreshwa mu bukangurambaga buzageza mu Kuboza uyu mwaka
Ku ruhande rwa minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu nayo igira uruhare mu mibereho y’Abaturage, Sheikh Babame Hassan ,Umuyobozi mukuru ushinzwe amajyambere rusanjye n’Imibereho y’Abaturage ayatangaje ko harimo gutekerezwa uburyo bwinshi buzakoreshwa mu bukangurambaga dore ko ibyitwa guhutaza umuturage bitazongera kubaho uretse kumusobanurira
Ati” Nka minaloc tuzakorana n’abanyamadini n’amatorero,amakoperative ,imiganda n’izindi nzego zose kugira ngo abantu barusheho gusobanukirwa,bishyure babikunze.
Turateganya kandi kuzavugana n’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kugira ngo byibura bajye baduha iminota mikeya mu kiruhuko cy’amakipe hagire ubutumwa bwa mituweli butangwa.”
Biteganyijwe ko umwaka wa mituweli uzasozwa ku mugaragaro n’abayobozi bakuru bo mu nzego z’igihugu mu muganda wo ku itariki ya 25 Kemena 2016 aribwo n’undi mwaka mushya wa mituweli uzahita utangizwa ku mugaragaro
Igihe.com