Site icon Rugali – Amakuru

Abanyarwanda 4 barimo Prophet Mushinzimana , Bigirimana na Mukamana bahitanywe n’impanuka ikomeye muri Mozambique.

Abanyarwanda bane barimo umuhanuzi n’abanyamasengesho babiri babaga mu gihugu cya Mozambique bahitanywe n’impanuka ikomeye ubwo imodoka bari barimo yagongwaga n’igikamyo.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Ukwakira 2018, ihitana abanyarwanda bane barimo Prophet Mushinzimana Jean Baptiste wari umuhanuzi uzwi cyane, Bigirimana Felix wari umunyamasengesho na Mukamana Pelagie na we wari umunyamasengesho.

Ubwo bari mu modoka y’umwe muri bo bavuye mu masengesho bari barayemo ku rusengero rwabo i Machava ni bwo igikamyo cyabagonze batatu bahita bitaba Imana uwa kane apfa amaze umwanya kwa muganga mu gihe undi umwe na we yakomeretse bikomeye akaba arimo kwitabwaho n’abaganga.

Prophet Eric Uwayesu uba muri Afurika y’Epfo ariko akaba akunze gutumirwa mu ibwirizabutumwa muri Mozambique ndetse akaba yari aziranye cyane na Prophet Mushinzimana yatangarije IBYISHIMO.Com ko aba bose basengeraga mu itorero ryitwa Igreja Pentecostal de Reviavemento em Mozambique (IPRM) riherereye mu gace kitwa Machava muri Mozambique.

Prophet Eric yabwiye IBYISHIMO.Com ati: “Ayo ni amakuru nzi neza kuko nari ndimo kuvugana n’abakozi b’Imana bagenzi bange baba muri Mozambique kuko dufite urubuga duhuriramo. Bahise babimbwira kuko bazi ko prophet Mushinzimana yari inshuti yange kandi dufatanya gukora umurimo w’Imana mu buryo butandukanye.”

Prophet Mushinzimana Jean Baptiste yari umugabo ufite umugore n’abana. Bigirimana Felix we yari akiri umusore akaba yari yaragiye muri Mozambique gushaka yo imibereho.

Mukamana Pelagie wari unafite icyumba cy’amasengesho iwe mu rugo impanuka yabaye ari kumwe n’umukobwa we mukuru ariko uwo mukobwa we ntiyapfuye ahubwo yakomeretse bikomeye.

Imodoka bari barimo yangiritse cyane ku buryo idashobora kongera gukorwa ngo isubire mu muhanda.

Prophet Eric waduhaye aya makuru yababajwe bikomeye n’urupfu rw’abakozi b’Imana bagenzi be by’umwihariko Prophet Mushinzimana dore ko ngo bari banaziranye cyane mu murimo w’Imana.

Ati: “Mfite agahinda gakomeye cyane kubwo kubura Prophet mugenzi wange.”

Prophet Eric yihanganishije ababuze ababo kandi yihanganisha abakozi b’Imana babuze ingingo z’itorero. Yabakomeresheje ijambo rivuga ko “hahirwa abapfa bapfira mu mwami” kandi ababwira ko bakwiye kwibuka ko nyuma y’ubu buzima abizeye umwami Yesu bazabaho mu bundi buzima butarimo ibyago n’amarira.

Exit mobile version