Site icon Rugali – Amakuru

Abanyarwanda 4 bafashwe na Uganda bashaka kwinjirana ibikoresho bya gisirikari harimo amasasu na gerenade!

Abanyarwanda 4 bafashwe na Uganda bashaka kwinjirana ibikoresho bya gisirikari harimo amasasu na gerenade!

Mu gihe wa mwicanyi amereye abanyarwanda yica buri munsi na nyuma yo kwica Kizito Mihigo urw’agashinyaguro, Uganda yo ikomeje guhandura amavunja ye. Televiziyo yo muri Uganda yitwa NBS Television ikaba yerekanye abanyarwanda 4 bafashwe bashaka kwinjira muri Uganda banyuze ahantu hitwa Nchwera Rwenshama muri district ya Rukungiri bakaba bafatanywe ibikoresho bya gisirikari harimo amasasu, za gerenade ndetse n’ibikoresho byo gutumanaho.

Abo bafashwe n’abashinzwe umutekano wa Uganda nabitwa Mbabazi Turyaneza ufite imyaka 35, Magumba Justine ufite imyaka 33, Sengayunga Johncrude ufite imyaka 38 na Nadayenga Johnson ufite imyaka 35.

Aba bafashwe nyuma yuko Uganda nayo ubu yakajije umutekano ku mipaka yayo none namwe muri rebera impamvu Paul Kagame akomeje kotsa igitutu Museveni ngo amureke abicanyi be bidegembye muri Uganda ntawe ubafashe ariko yica anahungabanya umutekano wa Uganda.

Exit mobile version