Rwanda: Itangazo rigenewe abanyamakuru ku rupfu rw’Anselme MUTUYIMANA.
Abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, baramagana iyicwa ry’Anselme MUTUYIMANA kandi bakaba basaba ko habaho iperereza mu rwego rw’igihugu no mu rwego mpuzamahanga ryo kugaragaza abagize uruhare mu rupfu rwe.
Mu Rwanda, ku italiki ya 11 Werurwe 2019: Abanyepolitiki bari imbere mu gihugu batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, baramagana bivuye inyuma iyicwa riteye isoni n’agahinda rya Bwana Anselme MUTUYIMANA; wari umuvugizi w’ishyaka rya FDU-INKINGI akaba yakoraga n’akazi ko kunganira mu buyobozi bw’ishyaka umuyobozi waryo Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA, Anselme Mutuyimana, akaba yarishwe kuwa gatanu taliki ya 8 Werurwe 2019.
Iyicwa ry’Anselme Mutuyimana, rije ryiyongera ku rutonde rurerure rw’abandi bantu bishwe babarizwaga mu miryago ya gisivili kimwe n’abayoboke ndetse n’abayobozi b’amashyaka ya politiki bari imbere mu gihugu n’abandi bari hanze yacyo batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda bagiye bicwa.
Turemeza ko uburyo abo bantu bose bicwamo ari bumwe, kandi ubwo bwicanyi bukaba bukorwa n’abantu babigize umwuga. Turahamagarira leta y’u Rwanda, yo ifite inshingano zo guha umutekano abanyarwanda bose kugaragaza uburyo Anseme Mutuyimana yishwemo.
Turasaba umuryango mpuzamahanga gukoresha imbaraga ufite ugashyiraho iperereza mpuzamahanga ryerekeranye n’ubwicanyi bwose bwibasiye abanyepoliti mu Rwanda kuva cyera kugeza n’ubu.
Bikorewe i Kigali, taliki ya 11 Werurwe 2019.
Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA
FDU-Inkingi (sé)
Mlle Diane SHIMA RWIGARA
PSM Itabaza (sé)
Me Bernard NTAGANDA
PS Imberakuri (sé)
PS: Iri tangazo rikaba riri mu rurimi rw’igifaransa, “vetitasinfo” akaba ariyo yarishyize mu kinyarwanda