Diane Shima Rwigara, umwe mu bakandida bifuza guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe muri Kanama, aravuga ko u Rwanda rukeneye amaraso mashya kugirango habeho impinduka kuko ngo abanyapolitiki u Rwanda rufite bagaragaza intege nke kandi ngo nta bunararibonye bwaruta kumenya no gusangira akababaro ka benshi.
Ibi Diane Rwigara yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda, aho yabajijwe impamvu zamuteye gufata icyemezo cyo gushaka kuyobora u Rwanda, ubunararibonye afite muri politiki ndetse nuko urubuga rwa politiki rwifashe mu Rwanda.
Muri iki kiganiro Diane Rwigara yabanje kubazwa amavu n’amavuko ye, avuga ko ari Umunyarwandakazi w’imyaka 35 wifuriza u Rwanda ibyiza, avuga ko afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa licence mu bijyanye n’imari yakuye muri Kaminuza ya California, muri Sacramento, ndetse akaba afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa Master’s mu bijyanye n’ibaruramari.
Amashuri abanza n’ayisumbuye yayize mu Rwanda, mu Burundi no mu Bubiligi. Yize muri Camp Kigali nyuma akomereza muri Ecole Belge. Ise akaba ari Assinapol Rwigara naho nyina akaba ari Adeline Mukangemanyi.
Diane Rwigara niwe mukuru mu bana batandatu ba Assinapol Rwigara wari umunyemeri uzwi mu Rwanda akaba yarapfuye ku wa 04 Gashyantare 2015 azize impanuka. Uru rupfu rwe ntirwavuzweho rumwe, aho igipolisi cyatangaje ko yagonzwe n’ikamyo mu gihe umuryango we uvuga ko impanuka yamuhitanye yari yateguwe.
Yabajijwe icyamuteye gufata icyemezo cyo gushaka kuzasimbura perezida Kagame ku butegetsi mu matora ateganyijwe mu minsi iri imbere, avuga ko mu Rwanda hari ibibazo byinshi arambiwe gutegereza ko hari undi uzaza kubikemura. Yagize ati: “Ndashaka kubyikorera ubwanjye”.
Yabajijwe bimwe muri ibyo bibazo avuga, asubiza ko mu Rwanda hari ubukene, hari abantu bicwa n’inzara, umubare munini w’abashomeri, abantu baburirwa irengero cyangwa bicwa, imisoro ihanitse ndetse n’ibindi, ariko ngo igikomeye kurusha ibindi ni ugutinya Leta.
Yahise abazwa aho ashingira avuga ko mu Rwanda hari ikibazo cy’ubushomeri bukabije, asubiza ko umuzi wa byose ari ugutinya. Yagize ati: “Ni gute twashaka ibisubizo by’ibi bibazo byose niba tutemerewe kubivugaho; niba dufite ubwoba bwo kubizamura?”
Ku kijyanye n’ubushomeri, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ubushomeri buri ku rugero rwa 2,5% kandi atari byo, nyuma igahindura imibare ikavuga ko buri ku rugero rwa 13% kandi ngo nabyo sibyo kuko ngo buri hejuru cyane kurusha iyi mibare. Yongeyeho ko Abanyarwanda benshi ari abashomeri.
Abajijwe ku kijyanye no kuba abamunenga bavuga ko nta bunararibonye mu bya politiki afite abazwa niba bidashobora kumubera imbogamizi, mu gusibiza yagize ati: “Ahubwo ndabifata nka advantage. U Rwanda rukeneye amaraso mashya kugirango ibintu bihinduke. Abanyapolitiki bacu bagaragaje intege nke, kandi nta bunararibonye buruta kumenya no gusangira akababaro ka benshi.”
Abajijwe uko urubuga rwa politiki ruteye mu Rwanda, Diane Rwigara yasubije ko mu Rwanda nta rubuga rwa politiki ruhari ndetse nta n’urubuga rwa business ruhari. Ibintu avuga mu gihe u Rwanda rudahwema gushimirwa kuba ruza imbere muri Afurika no mu karere mu korohereza abashoramari bashaka gushora imari mu Rwanda ndetse benshi muri aba bakaba nabo bemeza ko ntako bisa nko gukorera business mu Rwanda, kwandikisha business byonyine bitwara amasaha atarenga 24.
Diane Rwigara ariko we avuga ko iyo udatekereza, utavuga cyangwa udakora ibyo ishyaka riri ku butegetsi rishaka, nta mwanya uba ufite mu Rwanda.
Umunyamakuru wa Daily Monitor, Emmanuel Ainebyoona, yahise amubaza ukuntu avuga ko nta rubuga rwa business ruba mu Rwanda nyamara umuryango we warakomeje kugaragara muri business mu Rwanda, abazwa uko yaba yarabujijwe cyangwa kwitambikwa muri business, mu gusubiza avuga gusa ko bikomereye Abanyarwanda gukora business cyangwa politiki mu Rwanda mu gihe waba udashyigikiwe n’ishyaka RPF riri ku butegetsi.
Yabajijwe amahirwe afite mu gihe azaba ahanganye na perezida Paul Kagame, wabonye amajwi 95% mu 2003 ndetse akongera kwegukana amajwi 93% mu 2010, avuga ko amahirwe ye ari hejuru cyane mu matora anyuze muri demokarasi, aho avuga ko amatora nagenda neza agakorwa mu mucyo yiteze intsinzi.
Umunyamakuru yakomeje abaza Diane rwigara icyo anengera perezida Kagame mu gihe amaze kuba ikimenyetso cya Afurika ifite byinshi yakwigezaho mu gihe yayoboraga u Rwanda, abazwa niba ataba ari kumurenganya, mu gusubiza avuga ko guverinoma y’u Rwanda yakomeje kugurisha isura nziza y’u Rwanda mu mahanga kandi yabigezeho. Gusa, ngo muri iyo sura ntiharimo Abanyarwanda basigaye inyuma.
Yabwiwe byinshi byagiye bikorwa mu Rwanda birimo kugabanya imfu z’abana, iterambere ry’ibikorwaremezo, kugira umujyi usukuye kurusha indi yo mu karere abazwa niba ibi atari bimwe mu bigaragaza ibyakozwe n’ishyaka riri ku butegetsi byiza, asubiza ko u Rwanda ari cyo gihugu mu karere ka EAC gikennye kurusha ibindi usibye u Burundi.
Yagaragaje ko umusarurombumbe wa buri muturage uri ku madorali 697 buri mwaka mu Rwanda, Uganda ari 705$, Tanzania 879$ mu gihe Kenya ari 1,376$. Yahise agira ati: “U Rwanda si Singapore ya Afurika, ni kimwe mu bikennye cyane muri Afurika.”
Ikinyamakuru Daily Monitor kandi cyagarutse ku mafoto ya Diane Rwigara yagaragaye mu minsi ishize amugaragaza yambaye uko yavutse, asubiza ko ari bumwe mu buryo burimo gukoreshwa hagamijwe kumucecekesha ariko ngo ntazigera acecekeshwa ahubwo ngo ibi byose ni ibigaragaza ko igihugu gikeneye amaraso mashya.
Dennis Ns./Bwiza.com