Abatuye Akarere ka Musanze baherutse kwibasirwa n’ibiza ubu bibasiwe n’inzara, aho bagaragaza impungenge ko ikigiye gukurikiraho ari icyorezo cy’indwara ya ‘bwaki’ mu bana babo.Ibyo biza byateye Akarere ka Musanze mu bihe bibiri bitandukanye, mu mezi abiri ashize, bikaba ahanini byarahamagawe n’amazi amanuka mu ruhererekane rw’ibirunga bituriye ako karere.
Muri ibyo biza, harimo ibyatewe n’imvura ‘idasanzwe’ yaguye mu ijoro ryo ku wa 18 Mata 2016, yasenye inzu 37 ikica amatungo y’abaturage ikanangiza amahegitari y’imyaka.
Kugeza ubu haracyari ingo zikikijwe n’ibidendezi by’amazi yazanywe n’ibiza, ayo mazi ashobora gukurura indwara zitandukanye (Ifoto/Umurengezi R)
Hari kandi indi mvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 28 Gicurasi, yasenye inzu 12 na yo ikangiza amahegitari y’imyaka y’abaturage.
Ibyo biza byibasiye ahanini imirenge ya Busogo, Gataraga, Musanze na Muko.
Bamerewe bate?
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Kamena 2016, ubwoizubarirashe.rw ryageraga mu Kagari ka Sahara, Umurenge wa Busogo; hamwe mu hibasiwe na biriya biza, abaturage basizwe iheruheru n’ibyo biza, ntibahishe kugaragaza ko baremerewe n’ikibazo cy’inzara ngo ibibasiye muri iyi minsi.
Abo baturage baracyacumbikiwe n’inshuti n’abavandimwe cyane ko inzu bari batuyemo zasenywe n’ibiza aho inyinshi zaguye hasi zose, izindi zo zirasadagurika ari na ko zisambuka, bituma bene zo bazisohokamo.
Habiyambere Emmanuel, umuturage wo mu Mudugudu wa Nyiragaju, Akagari ka Sahara, agira ati “Tubayeho nabi; imvura yishe imyaka, nk’ubu inaha twageraga iki gihe ikilo cy’ibirayi ari 80 cyangwa 70 ariko ubu kiri kugura 250.”
Habiyambere yungamo ati “Rwose dufite inzara ikomeye, ubu umuntu arya rimwe gusa, muri iki gihe ni ukurya nimugoroba gusa, ubu n’abana bari kujya ku ishuri batariye kubera ko nyine urabona ko ikibazo cy’ibiza cyatugezeho, ubwo mbere ho wasangaga turya saa sita na nimugoroba ndetse mu gitondo abana bakanywa igikoma, ariko ibyo ubu ntibishoboka!”
Niyonsenga Philomene, uvuga ko yasigaye ‘imbokoboko’ nyuma y’uko ihene n’intama ze, ibyo kurya yari yarahunitse mu nzu, iyo nzu ndetse n’imyaka yari afite mu murima byose bigizwe ‘ubushingwe’ n’ibiza, nk’uko yabitangarije izubarirashe.rw
“Yewe ikibazo kirahari, kubera ko imibereho nta kigenda; nta cyo kurya dufite, n’aho umuntu yarya ni ukubanza yajya guca incuro ahantu, akabasha wenda kuba yajya guhaha mu buhungiro turimo, muri rusange ubuzima bwacu nta kigenda nyuma y’ibiza, inzara itumereye nabi; kurya nta kigenda pe! Ubu inaha nta kintu gihari kuko ibiza byarabimaze, noneho ikirushijeho twebwe nta n’ikinti twabashije kuramura, ubwo nta kigenda mbese urebye.”
Cyakora, mu bitekerezo by’abaturage b’Akarere ka Musanze basizwe iheruheru n’ibiza biherutse kwibasira ako karere, bahuriza gusaba ubuyobozi kubagoboka bukabaha imbuto yo guhinga y’ibirayi, ibigori n’ibishyimbo kubera ko ngo badashaka ‘gusabiriza’, bakaba bumvikanisha ko bahawe iyo mbuto bagerageza kongera guhinga mu gihe ubu nta cyo bafite bahinga.
Bafite ubwoba bwo kurwaza ‘bwaki’
Mu byibasiwe n’ibiza harimo n’uturima tw’igikoni twari dufitwe n’abanyamusanze benshi mu rwego rwo kurwanya imirire mibi by’umwihariko mu bana bakiri batoya, abaturage bakaba bagaragaza ko amezi abiri ashize abana babo batazi uko imboga zisa; ibintu baheraho bavuga ko bashobora kurwaza indwara ya bwaki bitewe no kubura intungamubiri.
Ndiyubashye Yohani, umwe mu bakozweho n’ibiza, akaba avuga ko ubu ari kwibera ‘ku gasozi’ n’umuryango we, agira ati “Ikibazo gihari ni inzara mbi iri hano, umuntu ari kujya ku muhanda yakorera 500 akaza akagura impungure akaba ari zo turya, ubu dufite ubwoba ko abana bacu bazarwara bwaki kubera ko imboga bakuraga ku turima tw’igikoni batakizibona kuko twasenyutse.”
Ibivugwa n’abaturage bishimangirwa na Mukamurenzi Maria, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Mudugudu wa Nyiragaju, uvuga ati “abaturage banjye ntabwo bamerewe neza kubera ko n’abana babo ntibakirya imboka kubera uturima tw’igikoni twasenyutse, mbese abana babo mbona basa nk’abagiye kurwara bwaki.”
Akarere ka Musanze karavuga iki?
Habyarimana Jean Damascene, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu, atangaza ko ibivugwa n’abaturage byumvikana gusa ngo bakomeje gukorerwa ubuvugizi mu nzego zitandukanye kugira ngo babonerwe ubufasha.
Ati “N’ubwo hazaba ikibazo [cy’inzara], kizaba icy’igihe gitoya kandi turimo turabegera kugira hakomeze kuba hashakwa imbaraga zizatuma babaho muri iriya minsi bazaba badafite ibyo kurya.”
Ku kibazo cy’inzara itakwa na bariya baturage, uyu muyobozi asobanura ko ku bufatanye bw’ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB), bagiye guhabwa imbuto y’ibirayi n’iy’ibigori bityo bakabasha guhinga.
Naho ku kibazo cya bwaki iri kwikangwa n’abaturage, visi meya Habyarimana avuga ko gifite ishingiro ariko akagaragaza ko “Target(intego) dufite nk’Akarere, muri gahunda ya Girinka, mu bantu twashyize ku rutonde bagomba kujya bahabwa inka, bariya bantu bahuye n’ibiza bari ku rutonde, bazajya bahabwa inka kugira ngo batazarwaza indwara z’imirire mibi.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze butangaza ko ku bufatanye bwa Minisiteri ishinzwe Ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR), bugiye guha isakaro imiryango yibasiwe n’ibiza, ni igikorwa kigaragazwa ko gihuzwa n’ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwimuka mu manegeka.
Izuba Rirashe