Site icon Rugali – Amakuru

Isesengura: Abanyamakuru n’abayobozi b’ibinyamakuru banze ko bishyirwa mu byiciro nk’ibyubudehe

Abanyamakuru n’abayobozi b’Ibinyamakuru bavuze ko gushyira ibinyamakuru mu byiciro ari nkuko bashyize abantu mu byiciro kandi ari ubucuruzi abantu baba barashoyemo amafaranga yabo.

Kuri uyu wa gatanu tariki 23 Ugushyingo 2018 habaye inama ku kicaro cy’urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC)igamije kubereka uburyo bwo gufasha itangazamakuru gutera imbere binyuze mu kwerekana imbuga zikora neza cyangwa izokora nabi hakamenywa impamvu izo zikora nabi zigafashwa.

Bamaze kwerekwa uburyo bizakorwa ibikora neza bikajya mu ibara ry’icyatsi kibisi ,irigerageza rikajya mu ibara ry’umuhondo naho irikora nabi rikajya mu ibara ritukura aribyo abanyamakuru n’abayobozi b’Ibinyamakuru bavuze ko ibyo ari ugushyira ibinyamakuru mu byiciro nkuko bashyize abantu mu byiciro kandi ari ubucuruzi abantu baba barashoyemo amafaranga yabo.

Abari bitabiriye inama babwiye umunyamabanga nshingwabikorwa wa RMC Bwana Mugisha Emmanuel ko ibyo ababwira bidashoboka ko batakwemera gushyirwa mu byiciro batabanje kubiganiraho ngo bareba abazajya mu kiciro cya mbere icya kabiri n’icya gatatu n’ibindi byiciro impamvu ituma bajya mu byiciro ari iyihe?ese yaba iterwa n’iki?ese byashoboka ko ibyiciro mu bitangazamakuru bikoresha interenet bivaho?n’ibindi bibazo byinshi birangira ibyo byiciro babyanze.

RMC

Exit mobile version