Site icon Rugali – Amakuru

Abanyamakuru mu Rwanda bariye KARUNGU! Rurageretse hagati yabo na polisi y’u Rwanda

Abanyamakuru bariye karungu! Ntibashobora kwihanganira guceceka ibyo babona bibera impande zabo. Akazi kabo ni ako gutabariza baturage. Abanyamkuru bari baza niba guhagarika umuntu bivuga kumwuka inabi bakagera aho kumukubita ibipfunsi. Abanyamakuri bati “birarenze tugomba kubirwanya”, umwe ati nibashake bampamagare njye kwisobanura ariko ibi birarenze!”.

Undi munyamakuru ati kumva ko bahamagara umuntu ngo ajye muri za “statements” bivuga kwisobanura, birakabije, kumva ngo abantu ntabwo bavugwaho? Bajye bafunga abanyamakuru bizajya bituma bamenya ibibera muri ariya masitasiyo yabo.

Umunyamakuru ati muri iriya sitasiyo ya Gicumbi harimo abana bafungiwemo. Bagiye kumena ibiyobyabwenge n’uko abana baraminywa maze umwe muribo ata ubwenge baramukubita bamaze kubona ko agiye gupfa bamujyana ku bitaro bya Byumba bavuga ko yakubiswe. Undi nawe ati “imikorere ya sitayiyo ya Gicumbi iteye isoni n’agahinda!!! Bari baza ninde ubwira abantu gukubita abandi?

Ese ko hari urwego rushinzwe imyitwarire y’abapolisi, rukora iki? Niba bavuze ngo DPC yasinze, asinda gute? Ni gute ajya mu kabari yambaye imyenda y’akazi? Ese ubundi bamumenya gute ko asindira ahantu yanywereye? Ntabwo DPC abujijwe kunywa ka manyinya ariko akajya kukanywa yiyambuye imyenda y’akazi.

Exit mobile version