Site icon Rugali – Amakuru

Abanyamakuru ba Radiyo Flash FM baraseka umu Minisitiri wa Kagame wahejejwe hakurya na Nyabarongo

https://rugali.com/wp-content/uploads/2016/05/Minisitiri-nawe-yabuze-uko-yambuka-Nyabarongo.mp3?_=1

Minisitiri w’abakozi na Depite Mukandekezi bari mu bahejejwe hakurya ya Nyabarongo

Judith Uwizeye ; Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo usanzwe atuye mu murenge wa Runda wo mu karere ka Kamonyi, kimwe na Depite Mukandekezi Petronille bombi batuye mu karere ka Kamonyi gahana imbibi n’umujyi wa Kigali bitandukanyijwe n’umugezi wa Nyabarongo, ntibabashije kugera mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa mbere ngo babashe kwitabira akazi nk’ibisanzwe, kuko bahejejwe hakurya ya Nyabarongo n’umwuzure wafunze umuhanda uri hafi y’ikiraro.
Ubwo ikinyamakuru Ukwezi.com cyageraga hafi y’umugezi wa Nyabarongo, imbere gato y’ahasanzwe haremera isoko rya Kamuhanda, hari mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa mbere, ahari hateraniye abantu benshi cyane bari bagiye muri gahunda z’akazi zitandukanye mu mujyi wa Kigali ariko bakabuzwa kwambuka n’abashinzwe umutekano bari bamaze kubona ko amazi yakwiriye ikibaya cya Nyabarongo akambukiranya umuhanda ari menshi kuburyo yashoboraga gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.
Hari abantu benshi b’ingeri zose, muri aba hakaba hari harimo n’abayobozi batandukanye bazindutse berekeza mu mujyi wa Kigali nk’ibisanzwe bakaza gusanga umuhanda utakiri nyabagendwa. Muri aba bose, ikinyamakuru Ukwezi.com cyabashije kumenya Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Judith Uwizeye, hamwe na Depite Mukandekezi Petronille bombi basanzwe batuye mu karere ka Kamonyi.
Mu gihe uyu muhanda ukomeje gufungwa kugirango amazi abanze agabanuke, biragaragara ko hari benshi bashobora kubangamirwa cyane n’uyu mwuzure, kuko uretse aba bayobozi kimwe n’abandi bakozi ba Leta batabashije kujya ku mirimo yabo, hari nabaturage benshi batangarije Ukwezi.com ko basanzwe bajya gupagasa mu mujyi wa Kigali bagatahana ibibatunga nimugoroba, bakaba batiyumvisha ukuntu bagiye kubaho ntacyo babasha kwinjiza.
Ukwezi.com
Exit mobile version