Site icon Rugali – Amakuru

Abanyamakuru ba Radio Flash FM nabo barabaza impamvu Kagame n'umuryango we FPR batigeze bashaka gufunguza Bihozagara mbere yuko yitaba imana

https://rugali.com/wp-content/uploads/2016/04/Flash-FM-nabo-baribaza-impamvu-Kagame-na-FPR-batigeze-bashaka-gufunguza-Bihozagara-none-bakaba-barimo-baka-umurambo-we.mp3?_=1 Ese waba uzi uko amarira y’ingona amera? Niba utayazi rebera kubyo Kagame na FPR barimo bakorera Nyakwigendera Jacques Bihozagara. Bamwicaje ku gatebe, bamutesha korora ingurube ze mu Rwanda, arabahunga ajya i Burundi kugeza aho agwayo.
Ibibazo bitangiye hagati yu Rwanda nu Burundi baba baramufunze ariko Kagame na FPR ntacyo bigeze bakora ngo bamufunguze nkuko babikoze kuri Gen Karenzi Karake bamufatira mu Bwongereza. None Bihozagara arapfuye kandi birashoboka ko azize amarozi ya DMI, none Kagame na FPR nibo barimo basakuza barira amarira y’ingona ngo bababajwe n’urupfu rwe?
Njye nakunze aho aba banyamakuru ba Flash FM nabo bibaza ikibazo abanyarwanda benshi twahise twibaza tucyumva ko Bihozagara yitabye imana, “Ese kuki Kagame atigeze ashaka gufunguza Bihozagara?”. U Rwanda nibareke u Burundi bukore anketi bamenye neza ikishe Bihozagara naho gushyuhaguzwa ngo barashaka umurambo we bihishe ikindi kintu.
Exit mobile version